Uruganda rwa Nyabihu rwakijije abaturage kuvoma amazi mabi

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rwegereje abaturage bo mu Murenge wa Karago amazi meza, batandukana no kuvoma umugezi wa Nyamukongoro bamwe banenga ko ushyirwamo umwanda.

Abaturage bavoma amazi begerejwe n'uruganda rw'icyayi rwa Nyabihu
Abaturage bavoma amazi begerejwe n’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu

Umuyoboro w’amazi washyikirijwe abaturage ufite ibirometero 3,7km, ukazagera ku baturage ibihumbi 3000 bagizwe n’imiryngo 500.

Uwingabire Christine, umwe mu baturage, avuga ko batari bafite amazi meza, n’ushaka amazi meza bikamusaba gukora urugendo rurerure.

Agira ati “Ikibazo cy’amazi cyari gihari, amazi twari dufite ni uyu mugenzi utemba kandi uba urimo umwanya cyane ku buryo bawukandagiramo hakaba n’abawitumamo, umuntu wageragezaga gushaka amazi meza yakoraga urugendo rw’ibirometero birenga bitatu kandi na bwo agatega, naho wahagera ukahasanga abantu benshi ukamara umunsi”.

Amazi uruganda rwa Nyabihu rwashyikirije Akarere ka Nyabihu kugira ngo akoreshwe n’abaturage, yahawe n’ikigo cy’amashuri cya Cyamabuye. Munyandinda Claver umuyobozi wacyo avuga ko baruhuye abana.

Umugezi w'amazi washyizwe ku ishuri rya Cyamabuye
Umugezi w’amazi washyizwe ku ishuri rya Cyamabuye

Ati “Uyu muyoboro w’amazi tuwubonye tuwukeneye, twakoreshaga Nyamukongoro kandi tutayizeye, abana batindaga kuza ku ishuri abandi bagasiba kubera kujya gushaka amazi kure, ariko ubu bazajya bavoma hafi babone umwanya wo kujya ku ishuri badakererewe, ikindi banywaga amazi mabi bakarwaragurika, turizera ko bigiye guhinduka”.

Ikigo cya Cyamabuye cyatangiye mu 1960 abakizeho bose bakoreshaga amazi mabi, ndetse benshi bagahorana isuku nke kubera kutagira amazi meza.

Mu gihe abana biga bakagira umwanya wo gukina bakagira inyota bakabona amazi yo kunywa, Munyandinda avuga ko abana bahiga batagiraga amazi meza yo kunywa.

Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu rwatanze umuyoboro w’amazi, ruvuga ko aya amazi agiye gufasha abaturage baturiye uruganda nk’imwe mu nyungu yo kubana na bo neza.

Thushara Pinidiya, umuyobozi wa Nyabihu Tea Factory, avuga ko uyu muyoboro w’amazi bawubatse bafatanyije n’umuguzi w’cyayi cya Nyabihu uba mu Bwongereza witwa Taylors of Harrogate.

Nyamukongoro umugezi usanzwe unyura mu cyayi ni wo bavomaga
Nyamukongoro umugezi usanzwe unyura mu cyayi ni wo bavomaga

Agira ati “Iki si cyo gikorwa cya mbere dukoze mu kubana neza n’abaturage bakaba n’abahinzi b’icyayi, uyu ni umusaruro w’imikoranire myiza mu kwiteza imbere, kuko uyu muguzi atugurira kubera aba baturage bahinga icyayi, yishimiye icyayi bahinga adufasha kubagezaho ibikorwa bibateza imbere”.

Thushara Pinidiya avuga ko muri 2018 bari batanze undi muyoboro w’amazi wa Cyashamba, ndetse bubaka n’ishuri ababyeyi basoroma icyayi basigamo abana b’incuke.

Agira ati “Iyo umuturage agiye gushaka amazi kure ntabasha gukora akazi ke neza, iyo umuturage akoresha amazi mabi ararwaragurika iminsi yo gukora ikagabanuka, ibi kandi bijyana no gusarura icyayi ahetse umwana, akagira umwanya wo kujya kumuha ibyo kurya, cyangwa akamusiga mu baturanyi ntiyitabweho uko bikwiye, twasanze kubashyiriraho ishuri abana basigaramo bakiga kandi bakitabwaho bituma ababyeyi bakora batekanye, ibi bijyana no kubaha amazi meza kuko bizagabanya akazi ko gushaka amazi no kubarinda kurwara”.

Ibi bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage ba Karago cyatwaye ibihumbi 20,710 by’amadolari ya Amerika, ibikorwa ubuyobozi bw’uruganda buvuga ko bizakomeza kugezwa ku baturage mu kubafasha kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw'akarere n'uruganda bahana ibimenyetso by'amazi
Ubuyobozi bw’akarere n’uruganda bahana ibimenyetso by’amazi

Habanabakize Jean Claude, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Nyabihu, avuga ko kwegereza amazi meza abaturage bibarinze indwara ziterwa n’umwanda, n’umwanya munini bakoreshaga bashaka amazi meza.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo Akarere ka Nyabihu gafite amazi kugera kuri 82%, imirenge yegereye ibirunga nka Kabatwa na Mukamira ifite ikibazo cy’amazi nubwo hari icyizere ko umwaka wa 2020 uzarangira bayabonye avuye ahitwa Kagohe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka