Uruganda rwa Kinazi rugiye kujya rutunganya toni 120 z’imyumbati ku munsi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, rugiye kongererwa ubushobozi bw’umusaruro rutunganya ukava kuri toni 40 z’imyumbati ku munsi ukagera kuri toni 120 ku munsi.

Ifu ya Kinazi imaze gutunganywa
Ifu ya Kinazi imaze gutunganywa

Ibyo bizakorwa uruganda rwongererwa ubushobozi bwo kumisha ifu y’imyumbati ivuye mu bigega byinikwamo imyumbati iseye, ahateganyijwe kugurwa imashini yunganira iyari isanzwe itanga ubushyuhe bwa dogere 90, bukikuba inshuro zirenze ebyiri.

Uruganda rwa Kinazi ni impano Perezida wa Repubulika yageneye abaturage nyuma y’uko bamugaragarije ko umusaruro w’imyumbati bahinga upfa ubusa, kuko nta masoko yawo yari akiboneka kandi barashishikarijwe guhuza ubutaka ngo bongere umusaruro.

Perezida wa Repubulika yumvise ibyifuzo by’abaturage maze abemerera uruganda yanafungunguye ku mugaragaro ku wa 16 Mata 2012, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 40 z’imyumbati mibisi ku munsi, zitanga ifu iri hejuru ya toni 10.

Uko gahunda yo gushishikariza abahinzi kongera umusaruro yagendaga yumvikana, ni nako umusaruro w’abahinzi wagendaga uruta ubushobozi bw’uruganda, maze ubwo Umukuru w’Igihugu yongeraga gusura abaturage ba Ruhango nyuma y’imyaka 10 uruganda rwubatswe, bongera kumugezaho ikindi cyifuzo ko umusaruro wabaye mwinshi uruganda rwakongererwa ubuhobozi.

Imashini isya imyumbati mbere yo kuyinika
Imashini isya imyumbati mbere yo kuyinika

Umukuru w’Igihugu yasabye ko hakorwa ibishoboka uruganda rukaba igisubizo cy’abaturage, ari nako byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuko kugeza ubu, hagiye kugurwa imashini itanga ubushyuhe yunganira ihari.

Iyo mashini izafasha kumisha ifu nyinshi igihe uruganda ruzaba rwazamuye ubushobozi bwo kwakira imyumbati, bityo abahinzi babone aho bagurishiriza umusaruro wabo kuko hari abari basigaye bakoresha ibyiniko bisazwe.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko mu mezi atandatu ari imbere uruganda ruzaba rwatangiye kwakira umusaruro wikubye inshuro zirenze ebyiri uwo rwakiraga.

Agira ati “Uruganda rwatangiye rwakira toni 40 ku munsi none rugiye kongererwa ubushobozi rwakire toni 120 ku munsi, urumva ko bizakemura ikibazo cy’umusaruro w’abahinzi waburirwaga isoko”.

Ni gute ikibazo cy’imikoranire y’abahinzi n’uruganda cyakemuka?

Rusilibana avuga ko uruganda rwa Kinazi rwagombaga kwakira umusaruro uvuye mu Turere twa Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Gisagara, ariko Ruhango yonyine itangamo ungana na 60%, nyamara abahinzi bakaba batakitabira cyane kuhazana imyumbati kuko uruganda rutakibasha kuyakira yose.

Asobanura ko umusururo w’abahinzi uzakirwa neza ku ruganda kandi hakabaho amasezerano y’imikoranire n’abahinzi, bityo biheshe umutekano ku muhinzi igihe umusaruro waba wabaye muke cyangwa mwinshi.

Ati “Bizanakemura cya kibazo cy’amafaranga ku ruganda kuko mu minsi yashize wasangaga abahinzi bazana umusaruro ntibishyurwe ku gihe, bikaba byanateza ubwumvikane buke ariko ubu umuhinzi azajya atahana amafaranga bitarenze iminsi itatu”.

Rusilibana avuga ko Akarere ka Ruhango gahinga hegitari ibihumbi 17, aho impuzandengo ku musaruro ugera kuri toni 27 kuri hegitari, icyerecyezo kikaba ari ukugera kuri toni 35 kuri hegitari, ibyo bikazakemura ikibazo cy’ibiciro hagati y’umuhinzi n’uruganda.

Imashini zitanga ubushyuhe bwumisha ifu zizongerwa
Imashini zitanga ubushyuhe bwumisha ifu zizongerwa

Agira ati “Bitewe n’uko isoko rihagaze n’ibyo umuhinzi yashoye, hazajya habaho gushyiraho igiciro nk’uko igihingwa cy’umwumbati kiri gutera imbere, kandi kimaze kuba igihingwa ngengabukungu. Kizajya kiganirwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), kandi buri wese anyurwe n’igiciro”.

Abahinzi bashishikajwe no kongera umusaruro

Abahinzi b’imyumbati bamaze kubigira umwuga mu Karere ka Ruhango, bagaragaza ko bashishikajwe no kongera umusaruro, ariko nabo bakifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo birimo inyongeramusaruro ihenze n’imbuto ikunze kurwara cyangwa ikabura.

Umuhinzi w’imyumbati wo mu Murenge wa Ntongwe asobanura ko we yaje kuhahinga amaze kumva ko Ruhango yera imyumbati, maze ava mu Karere ka Rutsiro aza gutura i Ntongwe ari naho yatangiye guhinga imyumbati akodesha imirima.

Uyu muhinzi witwa Kanani Vianney avuga ko yatangiye akodesha hafi hegitari ebyiri, cyangwa akumvikana n’abafite imirima agahinga bakagabana umusaruro, icyo gihe yari afite abakozi batanu, ubu ageze ku bakozi 40 bahoraho.

Kanani avuga ko ageze ku musaruro w'ibilo 30 ku giti kimwe cy'umwumbati
Kanani avuga ko ageze ku musaruro w’ibilo 30 ku giti kimwe cy’umwumbati

Avuga ko ahantu yezaga hafi toni ebyiri ubu ahasarura toni hafi 10, akaba ageze ku gishoro cya miliyoni zisaga 30Frw, akaba asigaye anakoresha imodoka yiguriye mu kugeza umusaruro ku isoko.

Agira ati “Kubera imiyoborere myiza yemerera Umunyarwanda kuba aho ashaka mu Gihugu cyacu, natangiriye kuri hegitari imwe ngeze kuri hegitari zisaga 30, mvuye mu Rutsiro hano mpamaze imyaka icyenda, ariko maze kwigeza kuri byinshi ubu abana banjye barangije amashuri yisumbuye ngiye kubarihira Kaminuza”.

Kanani avuga ko akorana neza n’uruganda rwa Kinazi kandi yifuza ko imikoranire ikomeza kugenda neza, kuko nyuma yo guhindura imyumvire agakoresha ifumbire, asigaye agera ku biro bisaga 30 ku giti kimwe cy’umwumbati, bityo umusaruro we ukaba ukomeje kwiyongera.

Agira ati “Kugeza iyi saha uruganda rwacu ndarwemera kuko basigaye batwishyurira ku gihe, bamaze iminsi batwishyura hagati ya 200Frw na 140Frw, turifuza ko rwadufasha kubona amafumbire kuko aracyahenze kuko nka NPK turacyayishyura hejuru ya 800Frw ku kilo”.

Umukozi w’uruganda rwa Kinazi ushinzwe ubuziranange bwarwo, Ngabonzima Viateur, avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro w’ifu batunganya, bagiye kugura imashini nini ishobora gushyushya ifu y’imyumbati ku bwikube burenze kabiri iyari ihari.

Avuga ko hamaze kuboneka amafaranga azagurwa imashini ishyushya kuko iya mbere yatangaga ubushyuhe buke budashobora kurenza 35% by’umusaruro uruganda rushobora gutunganya ku munsi.

Yongeraho ko batunganya amoko abiri y’ifu ari yo isanzwe izwi nka Kinazi, n’ifu yitwa ‘Umwuko’ bamaze kugeza ku isoko. Iyo yo ikaba ari ifu ivanzemo uburyo bwo gukomatanya ifu gakondo n’ifu yo mu ruganda, kandi ifite ubuziranenge bwo gucuruzwa kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Ubushobozi bw'uruganda ntibwari bukijyanye n'umusaruro uboneka
Ubushobozi bw’uruganda ntibwari bukijyanye n’umusaruro uboneka

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi butangaza ko ubwo imashini itanga ubushyuhe bwunganira iyari ihari izaba imaze kuhagera, n’imashini ipakira ifu ikanayifunga, bizatuma uruganda rwakira koko umusaruro uhagije kandi abahinzi n’abakiriya bakarushaho guhabwa serivisi zinoze.

Kugeza ubu amafaranga agomba gutuma imikorere y’uruganda igenda neza yamaze kuboneka, akaba ari miliyali imwe na miliyoni 800Frw yatazwe na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka