Uruganda rukora amata y’ifu rwatangiye gukora

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare rwatangiye gukora mu mpera za Werurwe 2024, mu buryo bw’igererageza.

Uruganda rukora amata y'ifu rwatangiye gukora
Uruganda rukora amata y’ifu rwatangiye gukora

Ni uruganda rwatangiye kubakwa mu mpera za 2021, rukaba rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda mu Mudugudu wa Nkonji, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare.

Rwari ruteganyirijwe ingengo y’imari ingana na Miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda, rukazakenera umukamo urenga litiro 650,000 ku munsi, rukazakusanya amata mu Ntara y’Iburasirazuba arenga gato Litiro 300,000 aboneka ku munsi ndetse no mu tundi Turere tugize Igihugu tubonekamo amata menshi nka Gicumbi na Nyabihu.

Guverineri Rubingisa, avuga ko imirimo yo kubaka yarangiye ku buryo rwatangiye no gukora amata y’ifu, ndetse n’ayari asanzwe akorwa n’uruganda Inyange i Kigali.

Yagize ati “Uruganda rutunganya amata rwatangiye gukora, baracyari mu kiciro cya mbere, bareba n’imashini ko zikora neza ariko bakira n’amata kugira ngo bayavanemo ikigomba kuvamo. Hazavamo amata y’ifu n’andi asanzwe yo kunywa ubundi yakorerwaga i Kigali.”

Yavuze ko ubu barimo gushyira imbaraga mu kongera umukamo hahingwa ibihingwa birimo ibishyimbo na soya, kuko bigaburirwa amatungo ariko no gushaka inka z’umukamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka