Uruganda rukora amata y’ifu ntiruzabura umukamo - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.

Uruganda rukora amata y'ifu ngo ntiruzabura umukamo
Uruganda rukora amata y’ifu ngo ntiruzabura umukamo

Muri Nzeli 2022 ni bwo biteganyijwe ko uruganda rukora amata y’ifu ruzaba rwuzuye mu Karere ka Nyagatare.

Ni uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira Litiro 500,000 ku munsi, nyamara mu Karere ka Nyagatare ubu haraboneka litiro 100,000 zirengaho gato ku munsi.

Litiro zirenga 60,000 z’amata agurwa n’uruganda Inyange andi akagurishwa mu maresitora ndetse no mu baturage bayanywa.

Guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2020, umushinga wa RDDP wafashaga aborozi kubona inka z’umukamo n’ibindi bikorwa bigamije gufata neza amata wahagaritse ibikorwa byawo mu myaka itatu wari umaze ukorera mu Karere ka Nyagatare.

Guhagarika ibikorwa byawo byateye impungenge bamwe mu borozi ndetse banasaba ko wakongeraho umwaka umwe kugira ngo ibikorwa byawo bigere kuri benshi.

Umucungamutungo w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Niyonzima Ivan Bienvenue, avuga ko RDDP yafashije aborozi cyane ku buryo umukamo ugenda wiyongera umwaka ku wundi.

Yifuje ko bakongererwa igihe cy’umwaka cyangwa amezi atandatu nibura abasabye bose bakabanza bakabona inkunga bari basabye.

Yagize ati “RDDP yaradufashije cyane ariko na none ntabwo turagera aho twifuza, badufashije ikongerwa nk’umwaka cyangwa amezi atandatu nibura abasabye bakabanza bakabona inkunga byarushaho kuzamura ubworozi”.

Umushinga RDDP wafashije cyane kubona inka zitanga umukamo, gushyira amazi mu nzuri no gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo impeshyi ishize nta nka zapafuye cyangwa ngo zigandare nk’uko byagendaga mu myaka ya mbere.

Umukamo wariyongereye ndetse ukomeza no kuboneka mu gihe cy’impeshyi nyamara mbere hari amakusanyirizo y’amata yafungaga kubera kubura amata yakira.

Mu myaka 3 RDDP ikorera mu Karere ka Nyagatare, amwe mu makoperative y’aborozi yatewe inkunga yo kugura imodoka, ibyuma bikonjesha amata, amakusanyirizo y’amata ahabwa umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko aho umukamo ugeze aborozi bahishimira kuko ugenda wiyongera.

Agira ati “Ubu tugeze kuri litiro zisanga 100,000 ku munsi utabariyemo anyura ku ruhande. Nta kusanyirizo ry’amata rigifunga kubera impeshyi, twateye ubwatsi, benshi bafite amazi mu nzuri, nizeye ko uruganda tuzaruhaza kuko burya icy’ingenzi ni isoko rinini”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umukamo wa litiro 500,000 uzaboneka ndetse unarenge kuko hari inka nyinshi byongeye hakaba hari inzuri nini zororerwamo.

Ati “Tuzabona amata agera kuri miliyoni ebyiri bitewe n’uko inka yaba ikamwa, dufite inka hafi 500,000 n’iyo hakamwa 200,000 byonyine, imwe ikamwe litiro 20 ku munsi usanga ari amata menshi”.

Akomeza agira ati “N’ubwo ubu tubona litiro 100,000 gusa ariko turi mu ngamba zo kugira ngo uruganda baduhaye tunarusagure dushake n’andi masoko hirya bitewe n’uko umuturage akwiye kubyaza umusaruro izo nzuri zirenga 10,000 zihari”.

CG Emmanuel Gasana asaba aborozi gukorera inzuri zabo no kugaburira inka kugira ngo zirusheho gutanga umukamo.

Avuga kandi ko bagiye kongerera ubumenyi abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo kugira ngo babashe gufasha aborozi korora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka