Urugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside ntirurarangira-Bishop Rucyahana

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, avuga ko urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside rutararangira bityo ko buri Munyarwanda agomba guhora ari maso.

Bishop John Rucyahana yavuze ko hakiri inzitizi zibangamiye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge u Rwanda rurimo
Bishop John Rucyahana yavuze ko hakiri inzitizi zibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rurimo

Yabivuze ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, kikaba cyibanze ku mateka yaranze u Rwanda, ibibazo rwanyuzemo n’uko Abanyarwanda bahangana na byo.

Bishop Rucyahana yavuze ko hakiri inzitizi zibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rurimo, zishingiye ahanini ku bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari yo mpamvu buri wese agomba kubarwanya.

Yagize ati “Turacyafite inzitizi, bikadusaba gukenyera tugakomeza kugira ngo ibyo twagezeho bitazahungabana. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haracyari abayipfobya, hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abafite ibitekerezo bishingiye ku ivangura bihemberwa na bamwe mu Banyarwanda n’inyangabirama z’abanyamahanga”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ihuriro rya 12 rya Unity Club
Abayobozi batandukanye bitabiriye ihuriro rya 12 rya Unity Club

Ati “Ibi tugomba kubimenya, yaba Umunyarwanda muto n’umukuru ntatungurwe n’uko biriho, ahubwo tugafata ingamba zo gukomeza kubirwanya kuko urugamba ntirurarangira. Ni ngombwa rero ko dukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kutihanganira abayipfobya ndetse banavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri”.

Yakomeje asaba urubyiruko kumenya gushungura ibyo rubwirwa n’ibyo rusoma ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bakazikoresha mu kuvuga ukuri k’u Rwanda.

Ati “Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba abari mu gihugu n’abari hanze bavunwa cyane n’uko kuburabuzwa kw’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, babadudira amacakubiri ariko bimwe bakanabikura ku mbuga nkoranyambaga. Turashishikariza rero urubyiruko rwo rubasha gukoresha ikoranabuhanga kuvuga ukuri k’u Rwanda”.

Yakomeje avuga ko hakiri ababyeyi gito batabwiza ukuri abana n’urubyiruko barera rugomba kubigiraho, ahubwo bakabonona babinjizamo urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, bityo bakabanduza ingengabitekerezo ya Jenoside, bikabashyira mu rujijo kuko benshi ayo mateka batayabayemo.

Yongeyeho ko no mu nzego zimwe na zimwe z’ubuyobozi hari abakozi barangwa n’imigirire igayitse yo kwironda.

Ihuriro rya 12 rya Unity Club
Ihuriro rya 12 rya Unity Club

Ati “Mu nzego zimwe na zimwe z’ubuyobozi, hari abakozi n’abayobozi barangwa n’imyitwarire n’imigirire igayitse yo kwironda, icyenewabo n’itonesha. Ibi na byo bibangamira ubunyarwanda, bibangamira Ndi Umunyarwanda, bibangamira igihango, icyo turi cyo n’icyo tugamije”.

Bishop Rucyahana yavuze ko iyo ababyeyi n’abayobozi bahuye nko muri iyo nama barimo, ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kwiyemeza guhinduka no guhindura ibidakwiriye bikigaragara, bityo buri muntu wese akaba umurinzi w’igihango, igihugu kigakomeza gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko Urugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside ntirurarangira.Kimwe nuko kurwanya ibindi byaha ukabitsinda byananiranye:Ubujura,ruswa,ubusambanyi,etc...
UMUTI uzaba uwuhe?Nkuko Imigani,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Niwo muti rukumbi w’ibyaha bibera mu isi kuva isi yaremwa.Nta kindi kizabikuraho uretse ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,noneho Yesu akaba ariwe utegeka isi akayigira paradizo nkuko bible ivuga.Niyo mpamvu yasize adusabye gusenga dusaba imana ngo izane ubwo bwami.Nguwo umuti wa genocide,intambara n’ibindi byaha.

hitimana yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka