Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza ruributsa abaturage kubyara abo bashobora kurera

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza ku wa 12 Gicurasi, urugaga rubahuje rwakoze byinshi runasaba abaturage kurworohereza bakaboneza urubyaro.

Abaforomo n’ababyaza baravuga ko bavunika bavura indwara nyinshi zikomoka ku mirire mibi n’ubukene, bitewe ahanini n’uko abaturage ngo baba babyaye abo badashobora kurera.

Gitembagara aganiriza abaturage abasaba kuboneza urubyaro
Gitembagara aganiriza abaturage abasaba kuboneza urubyaro

Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, André Gitembagara
yaganirije abatuye Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo agira ati "Umuntu arabyara abana batanu kugera mu icumi, kandi adashobora kureramo na babiri!"

"Ibi ni ikibazo kidukomereye cyane kuko usanga twakira abaturage benshi barwaye indwara zikomoka ku mirire mibi, abenshi muri bo nta n’ubwo bashobora kwishyura serivisi bahawe".

Mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwifatanyije n’abaturage gutema ibihuru byegereye inzu zabo, rukaba rwanabaganirije ku kuboneza urubyaro no kwirinda indwara zirimo izandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abaforomo n'ababyaza bafatanyije n'abaturage gutema ibihuru byegereye ingo zabo
Abaforomo n’ababyaza bafatanyije n’abaturage gutema ibihuru byegereye ingo zabo

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza kandi rwishyuriye abaturage 1,000 bo muri Bumbogo amafaranga miliyoni eshatu y’ubwisungane mu kwivuza, rukaba rwanapimye benshi ubwandu bwa virusi itera SIDA hamwe n’indwara z’umutima.

Abaforomo n’ababyaza hamwe n’abayobozi mu Karere ka Gasabo banafashe umwanya basabana n’abaturage b’Umurenge wa Bumbogo, aho bakinnye umupira w’amaguru.

Abaturage b’i Bumbogo barimo uwitwa Iradukunda Nadia bashimira abaforomo n’ababyaza uruhare rwihariye bafite mu gutanga buzima kandi bakabasaba kuva mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakabegera.

Hirya no hino mu gihugu aho Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwizihije umunsi mpuzanahanga w’Abaforomo, bahuye baganira ku ntambwe bagezeho no ku mbogamizi bahura na zo mu mirimo yabo ya buri munsi.

Zimwe muri izo mbogamizi, ngo ni umubare muto wabo udashobora kwakira abaturage benshi baza kwivuza no kubyara, ndetse n’ikibazo cy’umushahara muto ngo utajyanye n’uburambe umuntu aba afite mu kazi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burizeza urugaga rw’abaforomo n’ababyaza bagakoreramo, ko bugiye kunganira imishahara yabo no kubashakira abantu benshi bo kubafasha.

Insanganyamatsiko y'umunsi mpuzamahanga w'Abaforomo n'Ababyaza
Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’Abaforomo n’Ababyaza

Raymond Mberabahizi, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu agira ati "Dushobora kutabongerera umushahara ariko tukagira ibikorwa biwunganira".

"Twumvikanye na bo ko bazaza bakareba bimwe mu bikorwa by’iterambere dufite mu karere bibasha kubabyarira inyungu bakabibyaza umusaruro".

"Nta n’ubwo dushobora guhita tubona abaforomo bahagije ariko icyo tuzakora ni uguhugura abantu (ababyeyi) benshi bashinzwe kubafasha kubyaza, ubwo bushobozi akarere kagomba kubwishakamo".

Kugeza ubu Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rubarirwamo abagera ku bihumbi umunani na Magana atanu (8,500) mu baforomo n’ababyaza barenga ibihumbi cumi na bitatu (13,000) bari mu gihugu hose.

Perezida w’uru rugaga, André Gitembagara, avuga ko kwishyira hamwe bibafitiye inyungu yo gutabarana mu byago no kuzamurana mu rwego rw’imibereho, ndetse no guhugurana kugira ngo bagire ubumenyi bujyanye n’igihe.

Abaforomo n'ababyaza bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 1000
Abaforomo n’ababyaza bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 1000
Abaturage basuzumwe indwara zitandukanye
Abaturage basuzumwe indwara zitandukanye
Abaforomo n'ababyaza bitegura gukina umupira w'amaguru wabahuje n'abaturage b'Umurenge wa Bumbogo
Abaforomo n’ababyaza bitegura gukina umupira w’amaguru wabahuje n’abaturage b’Umurenge wa Bumbogo
Abari bahagarariye ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'Abaforomo n'ababyaza batangiza umukino
Abari bahagarariye ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Abaforomo n’ababyaza batangiza umukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage benshi ni injiji.Ntabwo bashobora kwibwiriza kuringaniza urubyaro.Cyereka Leta nishyiraho itegeko rigena abana umuntu atagomba kurenza.Nubwo u Rwanda ari igihugu gito,isi ni nini cyane.Yaturwaho n’abantu billions nyinshi cyane.Igihe isi izaba Paradizo,izaba "igihugu kimwe" gitegekwa na YESU nkuko Bible ivuga.Ndetse n’indwara n’urupfu biveho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Umuntu azabyara abana ashatse.

gisagara yanditse ku itariki ya: 13-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka