Urugaga RAHPC rwamaganye abavuzi bitwara nk’abakanishi b’imodoka
Abayobozi b’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Rwanda Allied Health Professional Council/ RAHPC) bavuga ko umuntu wese ukina n’ubuzima bw’umurwayi agomba kubavamo agashaka ikindi akora.

Uru rugaga kuri ubu ruyoborwa na komite nshya yatowe ku itariki 10 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2010, ruvuga ko mu myaka irindwi ishize ubwo rwari rutarajyaho, hagaragaraga amakosa aterwa n’abakora ibijyanye n’ubuvuzi batarabyize.
Umuyobozi mushya wa RAHPC, Korukire Noèl, avuga ko iyi mikorere ari ukugereranya ubuzima bw’umuntu n’ubw’imodoka, aho mu bitaro bimwe na bimwe hagiye humvikana abaganga barangarana abarwayi, abavuga nabi cyangwa abatanga imiti batabizi.
Korukire agira ati “Umukanishi w’imodoka iyo akora imodoka ikanga kwaka arabireka ejo akagaruka agahera aho yari agejeje kugeza ubwo yatse ikagenda, ariko ikosa rito wakora ku buzima bw’umuntu rimushyira mu kaga”.
Korukire aburira umuganga cyangwa umuforomo, ushinzwe iby’imirire, umuhanga mu by’imiti n’undi wese ugize urugaga RAHPC, ko rwashyiriweho guhugura no kugira inama abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, ariko ko batazihanganira abica amahame agenga umwuga bakora.
Umuntu ukora imirimo ishamikiye ku buvuzi asabwa guhora yihugura ndetse agisha inama inzobere bagenzi be ku byo agishidikanya ku byo agiye gukora.
Korukire ni we ugiye kuyobora urugaga rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2013 hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubunyamwuga bw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi igera kuri 21.
Umuyobozi ucyuye igihe wa RAHCP Alexis Mutangana (akaba atera ikinya mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal), avuga ko abajya kwa muganga ubu bakwizera ko bazavurwa n’abantu babifitiye ubushobozi.

Mutangana wakoze ihererekanyabubasha na Korukire ku wa Gatanu yagize ati "mbere yo gushinga Urugaga wasangaga umuntu wize ibinyabuzima n’ubutabire (Bio-Chimie) aza agatangira gukora muri laboratwari, uyu muntu biroroshye ko yatanga ibisubizo bitari byo kandi ari byo bishingirwaho n’utanga imiti ku murwayi".
Muganga Mutangana avuga ko urwego akoramo rwo gutera ikinya ari urwo kwitondera cyane, kuko ngo hari ingero z’abantu bagira ubumuga buturutse ku guterwa ikinya nabi.
Urugaga RAHPC ruvuga ko indi mbogamizi rurimo gukemurira hamwe na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC), ari iyo kuziba icyuho cy’abaganga bake cyane mu byiciro(domaines) bimwe na bimwe.

Kugeza ubu hari umuganga umwe gusa mu gihugu hose (muri CHUK) ushoboye kuvura abana bavukanye ubumuga bwo kutagira imyanya isohora imyanda mu mubiri, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyitwa IPAR mu mwaka ushize wa 2019.
Na none hari abahanga mu kubaga umutima babiri gusa mu gihugu, nk’uko abaganga bagize urugaga RAHPC babitangaza.
Ohereza igitekerezo
|
Mutubwire icyo RAHPC imariye abaganga n’impamvu mwaka Amafranga y’umurengera kuri licence renewal?
Twasabaga urugaga ko rwajya rworohereza abakora ibizami kuko haraho murenganya abantu ntabwo class abantu Bose bagira distinction kuki umuntu atsinda isomo mukarimusubirishamo ngo nuko yagize atarenze 70 niba kaminuza gutsinda isomo ari 50 kuki urugaga rwo rutagendera kuri culculum ya éducation ugasanga umuntu arahora asubiramo ikizami
Abaforomokazi bamwe bo mubitaro bya gisenyi bo bagiye kumara abana n’ababyeyi. Bavuga nabi, bakubita ababyeyi.... mbese wagirango ntibahembwa pe! Bacyeneye gukosorwa kuko imyitwarire bafite ntikwiye umuganga.
ESE abo muvugako bafite za liesence ntabwo bakora amakosa?? Kotubona mukazi ibyobazi arintaho bihuriye nibyo urugaga ruvuga.liesence nubumenyi tubona arintaho bihuriye.kandi tukabazango kuki aba nurey gukora Examen bishyura500 aba lab bakishyura 90 000 tubonamo akarengane cyane
Mwe muri abaryi gusa ntakindi mumariye abantu.. Kuki mutavuganira abo muyoboye ngo ibintu byo kuvunjisha ama educational level biveho
Mind your languages plz,mushats kuvuga ko abakanishi b’imodoka aribo bari un professional?
Mu modoka zikorwa siko zose ziba
Ziri emergencies mu buryo bumwe
Termes medical, zijyanishe utitiranije domaines.hari abakanishi bari polite, competent, professional,kuruta bennshi mu baganga kubahana Ni ingenzi.
Kandi buri wese akoze neza aho abarizwa byaba byiza .murakoze
kuki mudashakira amahugurwa abo muyoboye mukihutira kwaka indonke gusa (medical doctor naba nurses bo bayahoramo)