Urubyiruko rwo muri FPR-Inkotanyi rwiyemeje kurwanya COVID-19

Abagize urugaga ry’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, biyemeje kurinda urundi rubyiruko n’abandi baturage muri rusange, kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Mu dusantere urwo rubyiruko ruratanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus
Mu dusantere urwo rubyiruko ruratanga ubutumwa bwo kwirinda Coronavirus

Ni igikorwa kiba buri munsi, kimaze iminsi itanu aho abo basore n’inkumi biyemeye kuzenguruka amasoko n’udusantere twose tugize iyo ntara no mu mihanda, bakangurira abaturage kwirinda Coronavirus by’umwihariko urubyiruko.

Urwo rubyiruko rukora ubwo bukangurambaga rwifashishije indangururamajwi zinyuranye, aho rwigabanya mu matsinda bamwe bakajya mu murenge runaka abandi ahandi, ari nako bahugurira abaturage kumva neza amabwiriza ya Leta ajyanye no kwirinda kwandura icyo cyorezo.

Ni ubukangurambaga bwatekerejweho nyuma yo kubona ko hari ikibazo cy’abanyuranya n’amabwiriza ya Leta, by’umwihariko urubyiruko rwakunze kugaragara mu bikorwa byaruviramo kwandura Coronavirus nk’uko Kigali Tioday yabitangarijwe na Byiringiro Robert, Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango a FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Byiringiri yavuze ko batari kurebera, mu gihe hakiri urubyiruko rukomeje kurenga kuri gahunda ya Guma mu rugo, aho rwakunze kugaragara mu mihanda, mu bibuga bakina imipira n’ibindi.

Byiringiro Robert Umuyobozi w'urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru.
Byiringiro Robert Umuyobozi w’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Twararebye turavuga tuti nk’urubyiruko twakorera iki bagenzi bacu bari kunanirana, tuti reka dushake icyo twakora kugira ngo dufashe abantu kumva neza gahunda ya Leta na Minisiteri y’Ubuzima, bumve ko iki cyorezo atari icyo gukinisha.

Icyo gitekerezo twakigejeje kuri Guverineri Gatabazi acyakira vuba, aratubwira ati mushyiremo ingufu mugire icyo mwadufasha”.

Yakomeje agira ati “Nk’ubu ejo bundi twanyuze hariya ku kibuga cy’indege, dusanga urubyiruko rwuzuye icyo kibuga rukina imipira abandi bahagaze mu dutsiko. Ndetse wareba no mu mihanda aho Polisi itari, ugasanga yuzuye urubyiruko rudafite gahunda ifatika uretse kunanirana gusa.

Mu masoko yo mu byaro urwo rubyiruko rurigisha abaturage uko bakwiye guhagarara mu kwirinda Coronavirus
Mu masoko yo mu byaro urwo rubyiruko rurigisha abaturage uko bakwiye guhagarara mu kwirinda Coronavirus

Hari abasohoka mu rugo ngo bagiye kureba ko nta bandi bari kugenda, abandi bakitwaza kugura za mituyu, ni ibyo byatumye tugira icyo gitekerezo tunagishyiramo imbaraga”.

Byiringiro avuga ko mu gihe kijya kungana n’icyumweru batangije ubwo bukangurambaga, buri gutanga umusaruro kuko hari aho urubyiruko rwajyaga rugenda rutagisohoka uko rwiboneye.

Avuga ko hakiri urubyiruko ruke rutarumva neza gahunda ya Leta yo kwirinda Coronavirus, aho bakigaragaza imyumvire yo hasi y’uko handura abakuze n’abatuye mu mijyi gusa.

Ati “Aho twageze twagiye tubona urubyiruko rukigaragaza imyumvire y’ubujiji, bamwe bati ni indwara y’abazungu, abandi ngo ni indwara y’abasaza, abandi ngo ni indwara yo mu mijyi ntabwo igera mu byaro”.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Uwihoreye Aissi, na we aremeza ko ubwo bukangurambaga bukomeje gutanga umusaruro.

Yagize ati “Nk’aha mu Murenge wa Muhoza ugize igice kinini cy’Umujyi wa Musanze aho byakunze kugaragara ko urubyiruko rutumva, aho birirwaga mu ma karitsiye bazerera, aho dutangiriye ubu bukangurambaga batangiye kubyumva ntibakijya mu mihanda cyane”.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, ashima igikorwa cyateguwe n’urwo rubyiruko mu gufasha abaturage kumva neza gahunda Leta ibateganyiriza mu kurinda ubuzima bwabo, akabasaba gukaza ingamba muri ubwo bukangurambaga barinda abaturage Coronavirus.

Urwo rubyiruko rugize urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri ubwo bukangurambaga rurafashwa n’urubyiruko rugize Youth Voronteers (urubyiruko rw’abakorerabushake), hamwe n’urubyriuko ruri mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kuva mu tugari kugeza mu turere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka