Urubyiruko rwitandukanyije na FDLR rukomeje kwiteza imbere

Nyuma yo gutaha mu Rwanda rukigishwa amasomo arimo n’imyuga itandukanye, urubyiruko rwitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rwishimira ko imbaraga rwatakazaga mu bikorwa bihungabanya umutekano, ubu ruzikoresha mu mu bikorwa by’ingirakamaro kuri bo no ku gihugu.

Nkurunziza Patrick(wambaye ikoti ry'umukara) na Byiringiro Didier bahoze muri FDLR bagatahuka ubu barakataje mu iterambere
Nkurunziza Patrick(wambaye ikoti ry’umukara) na Byiringiro Didier bahoze muri FDLR bagatahuka ubu barakataje mu iterambere

Nkurunziza Patrick, wari warafashwe n’abarwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ari umwana w’imyaka 13 bamusanze mu kigo cy’amashuri hamwe na bagenzi be, bakinjizwa muri uwo mutwe ku ngufu, yaje gutaha mu Rwanda mu mwaka wa 2011 anyura ku mupaka wa Rusizi abatorotse.

Ati: “NKigera mu Rwanda nakiriwe neza, Komisiyo imfasha kwiga imyuga nsoje nkomereza ku kwiga umwuga w’ubutetsi nywurangiza mbona n’akazi kampemba, mba mbonye intangiriro y’ubuzima bwiza. Nyuma yaho naje kubona akandi kazi kisumbuyeho muri Kampani y’Itumanaho ko kubarura sim card, bituma ntanga n’akazi ku bandi b’urubyiruko bagera muri 12”.

“Ibyo byagiye bimfasha cyane aho ubu nibura buri kwezi mbasha kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 300, kandi n’abo bakozi bandi mpagarariye dufatanya mu kazi na bo buri wese abasha kwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 150 buri kwezi bagatunga imiryango yabo”.

Iyo Nkurunziza asobanura iby’ubuzima bwo mu mashyamba ya Kongo, amarira aba amuzenga mu maso. Abwira Kigali Today uko we na bagenzi be b’urubyiruko babagaho, bakoresha imbaraga mu bikorwa babaga bashowemo by’ubujura bw’amatungo y’abaturage, ubw’imyaka yabaga ihinze mu mirima, no gusahura ibyo abaturage babaga batunze.

“Iyo twageraga nko mu gace k’Abahunde na za Mayi mayi twoherejweyo n’abo twitaga ba Afande, bwo byabaga ari ibindi bindi kuko kwabaga ari ukurasana bamwe muri twe baakahatssinda agatwe, bakagera aho banaturusha imbaraga, uwo bafashe ari muzima bakamukata ibice byose by’umubiri kugeza ashizemo umwuka.

Iyo mirwano yose twayibagamo tutarya, tutagira epfo na ruguru, aho buri wese yabagaho adatekereza ko bwira cyangwa bugacya agihumeka, inkweto zaraducikiyeho, umuntu akagera aho yibaza ibyo arimo bikamuyobera

“Ariko nishimira ko ubwo buzima nabashije kubwigobotora nyuma yo gutoroka izo nyeshyamba zahoraga zidutinyisha ko ugerageje gutahuka wese bamwica, ubu nkaba ndi mu gihugu cyambyaye cy’u Rwanda ntekanye, ndi mu mudendezo; izo mbaraga zose natakarizaga mu bidafite umumaro mu mashyamba, nkaba ndimo nzikoresha mu binyubaka bikubaka n’igihugu”.

Abatahuka barimo n’urubyiruko uretse amasomo bahabwa abafasha kumenya ubuzima bw’igihugu, imyuga biga ibafasha gutangira imishinga ijyanye n’Ubwubatsi, Ububaji, Ubudozi, Gusudira, Gukora amazi, Gutunganya imisatsi, Ubuhinzi, Ubukanishi bw’imodoka, Gukora amashanyarazi ndetse hirya y’ibi hiyongeraho imyidagaduro, ibitaramo n’imikino ngororamubiri .

Mu buhamya bw’urubyiruko rurimo na Niyibizi Venand ufite iduka ricuriza imyenda igezweho mu Karere ka Rubavu, na Byiringiro Didier wiyeguriye ubuhanzi, bemeza ko urwego bagezeho babikesha umuco wo gukorera ku ntego no kureba kure batojwe ubwo batahukaga mu Rwanda, aho bikomeje kubaherekezaa mu kazi kabo ka buri munsi.

Ababarirwa mu bihumbi 13 mu banyuze mu Kigo cya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari kiri I Mutobo mu Karere ka Musanze, nyuma y’amasomo bagiye bahigishirizwa Komisiyo ikomeza kubakurikiranira hafi kugira ngo ibyo bize barusheho kubibyaza umusaruro nk’uko Perezida w’iyi Komisiyo Nyirahabineza Valerie yabivuze.

Ati: “Abo barimo n’ibyiciro byihariye by’abagore, abana n’abafite ubumuga dukurikirana umunsi ku munsi aho bari mu miryango mu kwirinda ko ibyo baba barigishijwe biba amasigaracyicaro. Icyo dukangurira n’abandi bakiri mu mashyamba ya DRC, ni ukureka guheranwa n’ibinyoma babahozaho bya buri munsi by’uko mu Rwanda atari amahoro, bakarebera ku rugero rw’abamaze gutahuka na bo bakaza mu gihugu kuko cyiteguye kubakirana umutima w’impuhwe no kubafasha gutangira ubuzima bwiza”.

Imbaraga bakoreshaga mu guhungabanya umutekano ubu bishimira ko bazikoresha mu byubaka u Rwanda
Imbaraga bakoreshaga mu guhungabanya umutekano ubu bishimira ko bazikoresha mu byubaka u Rwanda

Icyiciro cya 70 cy’abaheruka gusezererwa na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari bagasubizwa mu buzima busanzwe uko ari 84 baturutse mu mitwe yitwaje intwaro igamije gushoza intambara ku Rwanda ibarizwa mu mashyamba yo muri DRC, cyarimo abahoze ari abasirikari 54, umwana 1, abasivili 14, hamwe n’ababakomokaho 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka