Urubyiruko rwitabiriye Itorero Urungano rwasabwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

Urubyiruko rugera kuri 330 rwaturutse mu Rwanda no mu mahanga (Diaspora) rwitabiriye Itorero Urungano mu Karere ka Musanze rwasabwe kwirinda amacakubiri, bakubakira ku Bunyarwanda, birinda ibibatanya.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yaganirije uru rubyiruko ku ndangagaciro zikwiye kubaranga, abaganiriza ku cyerekezo cy’Igihugu, ndetse no ku mateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’amasomo bakwiye gukuramo.

Minisitiri Dr Bizimana yababwiye ko urubyiruko ari rwo mbaraga n’amaboko y’u Rwanda rw’ejo hazaza, ko bakwiye kwirinda icyabatandukanya ndetse nk’urubyiruko bakarenga amateka mabi yabagizeho ingaruka akabatera ibikomere kandi bakirinda ikintu cyose kigomba kubatanya ahubwo bakubakira ku Bunyarwanda kuko ari bwo bubahuza.

Ati “Mwirinde amacakubiri yose yabakururira urwangano rwakongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside kandi mwirinde ibihuha by’abadashakira iki Gihugu amahoro kandi ntimuzemerere uwo ari we wese kubayobya agamije kubabuza amahoro no kubasubiza inyuma mu ntambwe mumaze gutera”.

Urubyiruko rwitabiriye iri torero ruri hagati y’imyaka 21 na 35 rukaba rufitanye isano yihariye n’amateka y’u Rwanda, bakaba bari mu itorero kugira ngo basobanukirwe na yo.

Iki cyiciro ni icya gatanu cy’Itorero Urungano. Rizamara icyumweru kimwe rikorerwa mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya IPRC Musanze.

Umuyobozi w’Itorero muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Kayirangwa Anitha, avuga ko muri uru rubyiruko rwitabiriye iri torero harimo urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera kuri 70 b’Abadiaspora baturutse mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Mozambique, Malawi, Cameroon, Gabon, u Bubiligi, Senegal, Congo Brazzaville.

Uru rubyiruko ruhabwa uburere mboneragihugu ndetse rugafashwa no gukora isangirabuzima ku mateka mabi yabateye ibikomere bigatuma rubasha gukira ndetse abakiri hanze n’imiryango yabo bakabona ukuri ku mateka y’Igihugu cyabo aho gushingira ku bihuha bica ku mbuga nkoranyambaga bitarimo ukuri.

Kuva Itorero Urungano ryatangira mu mwaka wa 2016, rimaze gucamo urubyiruko 2,344 barimo 364 baba hanze y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka