Urubyiruko rwibukijwe ko iterambere ritashoboka hatabayeho gushyira hamwe

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yibukije Intagamburuzwa IV ko indangagaciro zishingiye ku gusigasira umuco no gushyira hamwe, zikenewe cyane kugira ngo iterambere rirambye ry’Igihugu rishoboke.

Minisitiri Bizimana aganiriza urwo rubyiruko
Minisitiri Bizimana aganiriza urwo rubyiruko

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’itorero z’Intagamburuzwa z’urubyiruko ruhagarariye abandi, baturutse mu mashuri makuru na Kaminuza, rwari rumaze icyumweru rutorezwa umuco w’ubutore, mu Kigo cy’ubutore i Nkumba mu Karere ka Burera.

Yagize ati "Uru rubyiruko n’ubundi baba basanzwe bazi ko indangagaciro z’Ubunyarwanda zubakiye ku gukorera hamwe, gushyigikirana no gukorera hamwe. Bazi kandi ko ishyaka, ubutwari n’ubwitange ari ingenzi mu byo bakwiye gushyira imbere mu mikorere n’imyigire yabo ya buri munsi. Aha rero muri iri torero wabaye umwanya uhagije wo kongera kubigarukaho no kubibibutsa, kugira ngo bafate umurongo nyawo ndetse n’icyerekezo bihamye cy’uburyo ibyo babihuza bakabisigasira, no kubishingiraho bityo n’iterambere ry’ubu n’iry’ahazaza rizashoboke”.

Minisitiri Bizimana yanabagaragarije ko umumaro wo kubakira ku mihigo, nk’imwe mu ndangagaciro yabafasha kugira umurongo uhamye utuma bagena icyerekezo cy’inzira ibarinda gutana.

Urubyiruko rwibukijwe ko iterambere ritashoboka hatabayeho gushyira hamwe
Urubyiruko rwibukijwe ko iterambere ritashoboka hatabayeho gushyira hamwe

Yongeyeho ko ari bo musemburo w’impinduka mu iterambere ry’abaturage uhereye mu bice ayo mashuri makuru na kaminuza biherereyemo.

Ati “Amashuri makuru na kaminuza mwaje muturukamo, harimo ayigisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, ayigisha amategeko, hakaba n’ayigisha ibijyanye n’ubukungu, andi ubuzima n’andi masomo anyuranye. Abahaturiye rero bakeneye kugira urwego runaka bavaho bakagera ku rundi mugendeye kuri ubwo bumenyi. Tubasaba cyane kubishyiramo umwete, mukarangwa n’ishyaka ryo kumva ko ibyo mwiga byagirira abaturage akamaro, dore ko uwiga atozwa gukorera u Rwanda. Biri n’amahire ko ikigero murimo cy’imyaka iri hagati ya 18 na 20 ari igihe nyacyo izo ndangagaciro muzifata nk’ihame n’intwaro mwakwifashisha, mu guhindura ubuzima bw’abaturage”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yagaragaje ko ugutozwa umuco w’ubutore urubyiruko ari umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kubaka Igihugu, aboneraho no kubizeza ko Minisiteri y’Uburezi izababa hafi, cyane cyane mu bujyanama binyuze mu mashuri makuru na kaminuza yaba ayigenga n’aya Leta, kugira ngo bashobore kwesa imihigo bahigiye muri iri torero.

Biyemeje kugeza ku bandi ibyo bungutse
Biyemeje kugeza ku bandi ibyo bungutse

Intore zisanga hari byinshi ubumenyi zungukiye muri torero buzabafasha. Uwera Jessica, wiga muri IPRC Kigali ati “Narushijeho gusobanukirwa neza ko mu cyerekezo cy’Igihugu cya 2050 hakenewe imbaraga n’ubushishozi by’urubyiruko rusobanukiwe neza ibyo rukora, rufite ubushake kandi rugendana n’ikoranabuhanga. Kugira ngo ibyo tubigiremo uruhare biradusaba kurangwa no kwiyubaha, tugakunda Igihugu, tukagikorera kandi twiyemeje no kubitoza bagenzi bacu”.

Mu bindi izi ntore zahize harimo gushinga itorero aho biga mu mashuri makuru na kaminuza, aho riri bagaharanira ko rirushaho kugira imbaraga.

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko ruzashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, mu kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, no kuvuguruza abagoreka amateka y’Igihugu.

Urubyiruko 202 rwaturutse mu mashuri makuru na kaminuza 25, nibo basoje icyiciro cya kane cy’itorero ry’Intagamburuzwa ryatangiye tariki 17 Kamena 2023.

Abagera ku 2,930 bakaba aribo bamaze kwitabira Itorero ry’Intagamburuzwa kuva ryatangira mu 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka