Urubyiruko rwasabwe kwirinda ingeso mbi no gukora ibinyuranyije n’umurongo w’Igihugu

Babisabwe tariki ya 01 Gashyantare 2022, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari aho urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwasuraga ibice bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ni urubyiruko rugizwe n’abakorerabushake ndetse n’urugize inama y’Igihugu y’Urubyiruko bose hamwe bakaba bari 76.

Mu gusura ibi bice, bahereye ku mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu tariki 01 Ukwakira 1990, rusorezwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahari indake y’uwari umuyobozi w’urugamba.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana, avuga ko kwigisha urubyiruko amateka aganisha ku butwari bigamije gusigasira umuco w’Ubutwari kugira ngo udacika.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba urubyiruko rusura bimwe mu bice bigize amateka yo kubohora Igihugu ari buryo bwiza bwo kugira ngo bige ayo mateka na bo bayasakaze muri bagenzi babo.

Ati "Aba twazanye bazabisakaza muri bagenzi babo bose bakure bazi ayo mateka bityo bazayasigasire."

Umwe muri bo witwa Mutimukeye Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo yavuze ko ibyo yabonye byamurenze kuko ubundi yabyigaga mu mateka cyangwa akabisoma mu bitabo akabyiga no mu matorero atandukanye yitabiraga.

Mutimukeye yavuze ko yabashije kugera ku mateka bwite y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse anamenya ko abarwanye urwo rugamba bari mu myaka ye ndetse no munsi y’iye.

Avuga ko yiyemeje n’imbaraga ze zose ndetse akanabyumvisha urubyiruko rugenzi rwe akamaro ko kwitangira Igihugu.

Yagize ati “Byanyeretse ibyiza byo gukunda Igihugu no kukitangira nkaba ari byo ngiye gushishikariza bagenzi banjye ndetse nkaba ngiye no kubatoza umuco w’Ubutwari."

Mu kiganiro uru rubyiruko rwahawe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yarubwiye ko urugamba rutari rworoshye ahubwo byasabye kwihangana cyane, kwiyemeza no guharanira ukuri.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yaganirije urubyiruko ku mateka yo kubohora Igihugu, arusaba kugera ikirenge mu cy'ababohoye u Rwanda
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yaganirije urubyiruko ku mateka yo kubohora Igihugu, arusaba kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda

Yabasabye kwigira ku mateka y’ababohoye Igihugu na bo bagaharanira kugira indangagaciro nk’izabo. Yabasabye kwirinda ikintu cyose cyatuma banyuranya n’umurongo w’Igihugu ndetse n’ingeso mbi.

Ati "Intambara y’amasasu yararangiye hasigaye iy’iterambere, mwirinde ikintu cyatuma munyuranya n’umurongo wa Politiki y’Igihugu ndetse mwirinde n’ingeso n’imyifatire mibi."

Basuye hamwe mu hagaragara amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu
Basuye hamwe mu hagaragara amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu

Mu Karere ka Nyagatare hari ibice byinshi bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu harimo ku mupaka ahatangirijwe urugamba, ahari indake ya mbere yabayemo umuyobozi w’urugamba iri mu murenge wa Tabagwe ahitwaga ‘Centimetre’ n’ahandi.

Umuyobozi w’Ingoro yo guhagarika Jenoside, Medard Bashana, avuga ko ahantu hari amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu hazashyirwa ibimenyetso biyagaragaza.

Umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ufite ibirometero birenga 120 uvuye ku mupaka wa Kagitumba kugera mu Karere ka Burera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka