Urubyiruko rwasabwe kuziba icyuho cy’inkunga zavaga mu mahanga

Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation, burasaba urubyiruko by’umwihariko abanyuze muri iAccelerator, gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bicyugarije imibereho myiza y’abaturage, bakora imishinga ishobora kugira impinduka nziza ku buzima bwabo, bityo bakanaziba icyuho cy’inkunga zimwe na zimwe zavaga mu muhanga.

Urubyiruko rwasabwe kuziba icyuho cy'inkunga zavaga mu mahanga
Urubyiruko rwasabwe kuziba icyuho cy’inkunga zavaga mu mahanga

Byagarutsweho i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, mu biganiro byahurije hamwe Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa babo bose muri gahunda ya iAccelerator, guhera mu cyiciro cya mbere kugera mu cya gatandatu, haganirizwa urubyiruko rwanyuze muri ibyo byiciro, mu rwego rwo kurebera hamwe uko uruhare rwo kwihangira imirimo rwatanga ibisubizo birambye ku mibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami, yasabye urubyiruko gukomeza guharanira impinduka no gutanga ibisubizo mu bibazo bikigaragara mu buzima bw’imyororokere, ubwo mu mutwe hamwe no kwimakaza ikoranabuhanga.

Yagize ati “Kuri ba rwiyemezamirimo bari hano, turabizi ko mufite ibitekerezo n’imbaraga zo gukora ibikorwa bitandukanye by’ingenzi nko ku buzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere, ibibazo byagiye bisa nk’aho byirengagizwa cyangwa bigafatwa nka kirazira, ariko ibikorwa byanyu byo guhanga udushya n’ibitekerezo bishya, bishobora gukuraho izo nzitizi.”

Arongera ati “Mu Mbuto Foundation twemera ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu, iyo tuvuze impinduka ntabwo tuba tuvuze gusa gukemura ibibazo, ahubwo ni n’uburyo bwo kugira umuco wo guhanga udushya no kubaka ubushobozi.”

Elodie Shami, Umuyobozi wa Imbuto Foundation
Elodie Shami, Umuyobozi wa Imbuto Foundation

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko banyuze muri iAccelerator, bavuga ko guhurira mu biganiro n’abantu bari mu nzego zitandukanye, bigiye kubafasha kurushaho kwaguka mu bikorwa bari basanzwe bakora.

Gael Gisubizo ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bafite umushinga wahembwe muri iAccelerator mu cyiciro cya kabiri, akaba akora ibijyanye no kwigisha abangavu ubuzima bw’imyororokere binyuze mu ikoranabuhanga, bakanatanga mu mashuri ibikoresho by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango, bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.

Avuga ko nubwo bahuguwe bakanahembwa, bakanerekwa uko bagomba kubyaza imishinga yabo inyungu, ariko ibiganiro nk’ibyo bakoze ari ngombwa mu gutuma barushaho kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Twahuye n’abantu bari mu nzego zitandukanye bashaka gutanga amafaranga mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa imyororokere, ubwo rero biraza kudufasha kwagura ibikorwa byacu mu minsi iri imbere, dukomeze guha urubyiruko rwinshi akazi.”

Uwitwa Aimée Letitia Umubyeyi wahembwe mu cyiciro cya gatatu cya iAccelerator ati “Ibyo dukora ni urugendo twigiramo buri munsi, kuko iyo impinduka ije ushobora guhinduka bitewe n’ikigezweho. Uku baduhurije hamwe bidufasha kongera gutekereza inshingano zacu, ku bibazo tugomba gukemura no kureba uko twarushaho guhanga ibishya, ariko no kuduhuza n’abafatanyabikorwa bashya”.

Urubyiruko rwasabwe gukora imishinga isubiza ibibazo by'abaturage
Urubyiruko rwasabwe gukora imishinga isubiza ibibazo by’abaturage

Etienne Iryamukuru ni umunyarwenya wahembwe mu cyiciro cya kane cya iAccelerator, mu mushinga wabo witwa ‘Bigomba guhinduka’.

Ati “Nka Bigomba Guhinduka, uruhare rwacu runini ni uko twari dusanzwe dukora urwenya noneho tukabihuza n’ubuzima bwo mu mutwe, byagiye bidufasha cyane no kwegera abanyeshuri mu bigo by’amashuri cyangwa abaturage bo mu Turere two hirya no hino, tukabasanga aho bari tukabasha kubasusurutsa dutambutsa na bwa butumwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, wari witabiriye ibyo biganiro, yavuze ko kuba inkunga zatangwaga na Amerika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu mushinga wa USAID byasize icyuho, kigomba kuzibwa n’urubyiruko rufite imishinga itanga ibisubizo.

Ati “Aho ni ho mwe ba rwiyemezamirimo muziramo kuziba icyo cyuho, atari ugushakira gusa ibisubizo kuri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), ariko kubera ko noneho hari ibikenewe bibura mu miryango yacu bigomba kuboneka.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Antoine Marie Kajangwe
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Antoine Marie Kajangwe

iAccelerator yatangijwe bwa mbere n’Umuryango Imbuto Foundation mu kwezi k’Ukuboza 2016, ikaba ari uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rubafasha gutanga umusanzu wabo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari, aho ba rwiyemezamirimo bato bafashwa kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo, ngo batange umuti w’ibikibangamiye sosiyete.

Gisubizo Gael
Gisubizo Gael
Aimée Letitia Umubyeyi
Aimée Letitia Umubyeyi
Etienne Iryamukuru (Bigomba Guhinduka)
Etienne Iryamukuru (Bigomba Guhinduka)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka