Urubyiruko rwasabwe gukunda Igihugu rutizigamye

Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana rwasabwe gukunda Igihugu rutizigamye, gukora cyane no kwigira ku mateka y’Inkotanyi zabohoye Igihugu bagakora ibibateza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Babisabwe nyuma yo gusura umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu muri gahunda yiswe “Ubumwe bwacu Tour.”

Ubumwe bwacu Tour, ni gahunda yateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Akarere ka Rwamagana, hagamijwe gufasha urubyiruko kumenya amateka y’Igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni urugendo bakoze mu minsi ishize aho rwahereye ku mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu, rusorezwa i Gikoba ahari ubutaka bwa mbere ingabo zari iza RPA zafashe bwa mbere mu Rwanda.

I Gikoba ni na ho hari indake yabagamo uwari umuyobozi w’urugamba, hakaba ari na ho hategurirwaga urugamba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko impamvu bazanye urubyiruko gusura aya mateka bagira ngo bayigireho kandi bakore cyane kuko bo bafite icyo baheraho.

Yabasabye gukunda Igihugu batizigamye, gukora cyane no kwigira ku mateka y’Inkotanyi bagakora ibigamije kubateza imbere ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Ati “Urubyiruko icyo turusaba ni ugukunda Igihugu kuko n’abarubohoye bari bato batari gito, babayeho ubuzima bubi, twabonye aho bagendaga n’amaguru, aho bakoreraga, twabonye ibintu byinshi bavunitsemo uyu munsi byakemutse, urubyiruko icyo turusaba ni uguhindura imikorere.”

Gasore Brave, umwe muri urwo rubyiruko avuga ko aya mateka yayigiyemo byinshi kuko yabonye ko ashobora guhera kuri bike akagera kuri byinshi.

Uru rugendo rwari rurimo urubyiruko rusaga 60 bagizwe n’abanyeshuri mu mashuri ya Kaminuza n’ayisumbuye akorera mu Karere ka Rwamagana ndetse n’abahagarariye urubyiruko mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngaho mbwira nkawe munyamakuru ikintu cyo waheraho ukunda u Rwanda cyakoza icyo twemera twese umutekano irahari ariko ubushomeri buri mu Rwanda urubyiruko rurababeshya ntogo wakunda uRwanda nikimenyi menyi uwagira any occasion yo kuhava ntiyazifuza kuhagaruka, ikindi Monopolization system iteye ikibazo, ikindi high tax rate iratwishe, ikindi kuba byinshi mubyo tugerageza gukora biba bitemewe kdi ahandi aribyo bibatunze biraturembeje

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka