Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gukemura ibibazo birwugarije
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, arasaba urubyiruko gufata iya mbere bagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.

Yabisabye ku wa kabiri tariki 08 Gicurasi 2018, mu biganiro nyunguranabitekerezo muri gahunda y’inama ya Transform Africa iri kubera i Kigali.
Ibiganiro umuryango Imbuto Foundation wari wateguriye urubyiruko muri gahunda y’iyi nama, byari bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “The New Lens: Know, Treat, Suppress”
Byari mu rwego rwo gutanga urubuga ku rubyiruko, kugira ngo rutange ibitekerezo by’uko hahangwa udushya mu ikoranabuhanga twafasha kurandura SIDA mu mwaka wa 2030.
Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF yo mu 2016, igaragaza ko 73% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko bugaragara muri Africa.

Umuyobozi w’Imbuto Foundation yavuze ko imibare y’ubwandu bushya iteye inkeke, na cyane ko biteganyijwe ko urubyiruko rwa Africa ruzaba rugera kuri miliyoni 750 mu mwaka wa 2060.
Yagize ati “Ntitwaterera iyo cyangwa ngo ntiduterwe ubwoba n’indwara ikomeje kwiyongera. Kurwanya SIDA birasaba ko twese duhagurukira kuyikumira no kuyishakira umuti.
Turi hano tubabwira ko mugomba kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije, mu gihe hifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bisubizo bijyane n’ibihe tugezemo”
Umuyobozi w’Imbuto Foundation yanavuze ko urubyiruko rukwiye guhabwa amakuru nyayo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo rumenye uburyo rushobora gukumira ubwo bwandu bushya.
Gusa ariko Viateur Rurema, ukorera umuryango witwa Kigali Hope uvugira urubyiruko rubana na virusi itera SIDA, yagaragaje ko bamwe mu banyeshuri banduye baterwa ipfunwe no kujya gufata imiti igabanya ubukana bari ku ishuri, ku buryo na byo bikwiye gutekerezwaho.

Kuri icyo kibazo, Dr. Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami rishinzwe gukumira SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi hari ingamba zafashwe zo gutanga imiti y’igihe kirekire.
Yagize ati “Tuzi icyo kibazo kuva nko mu myaka itanu ishize, kandi hari ingamba zafashwe zo guha umurwayi ibinini by’igihe kirekire, ariko nanone tukigisha abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho uburyo bwafasha abanyeshuri gufata imiti mu buryo bw’ibanga”
Dr Nsanzimana yanavuze ko hari n’ubushakashatsi bukorwa bugamije kuvumbura imiti y’igihe kirekire bashobora gutera umuntu ufite ubwandu bwa SIDA.
Umuryango Imbuto Foundation weretse abitabiriye ibyo biganiro uburyo gahunda ya iAccelerator yatangijwe mu mwaka wa 2016, yatumye urubyiruko rwishakamo ibisubizo ku bibazo birwugarije bijyanye n’ubuzima bw’imyororkere.

Muri byo harimo application yitwa Umbrella itanga amakuru ikanigisha abakobwa uko babara igihe cy’uburumbuke ndetse n’ikiganiro cyitwa Tubiganire Show cyigisha ababyeyi n’abana kugirana ibiganiro birambuye ku buzima bw’imyororekere n’imihindagurikire y’umubiri.
Inkuru zijyanye na: TransformAfrica2018
- U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza intenet ya 4G mu karere
- VIDEO: Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Umunya Niger yahigitse 5 yegukana irushanwa rya Ms Geek Africa 2018
- Drones zigiye gutangira kwifashishwa mu kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda
- Perezida Kagame atangiza Transform Africa 2018 yashimangiye ko Africa idakennye
- Imyumvire ihejeje Abanyafurika mu bukene - Perezida Kagame
- Ijambo Perezida Kagame yageje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Transform Africa 2018
- Gutangira guteranya imodoka za VW mu Rwanda byigijweho inyuma ukwezi
- Ikoranabuhanga ni ryo rizihutisha ukwihuza kwa Afurika – Perezida Kagame
- Amakiriro ya Afurika ashingiye ku murongo mugari wa Internet – Perezida Kagame
- Ibintu 5 bitandukanya Transform Africa n’izindi nama
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|