Urubyiruko rwahoze mu ngeso mbi rusaba rugenzi rwarwo guhinduka

Urubyiruko rwahoze mu ngeso mbi zitandukanye, uyu munsi rurihamiriza ko rwahindutse ndetse rugasaba rugenzi rwabo bakibaswe nazo, guhinduka bakabaho mu buzima bwishimye.

Théo Bosebabireba yishimiwe n'abari bitabiriye iki giterane
Théo Bosebabireba yishimiwe n’abari bitabiriye iki giterane

Ibi uru rubyiruko rwabitangarije mu giterane cyateguwe na Christ for all People cyabereye mu Busanza mu murenge wa Kanombe, ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024.

Uwera Hope n’umwe mu bahamya ko ubuzima bwe bwahindutse ndetse ko n’abo bakorana yabonye ubuzima bwabo bwarahindutse, bamwe bava mu busambanyi abandi bareka ibiyobyabwenge.

Yagize ati, ”Twebwe turi gutanga ubutumwa, Kristo yarabanje agera mu buzima bwacu. Hari ibyo yadukijije, hari ibyo yadukuyemo, abo dukorana batandukanye hari abo Kristo yakuye mu biyobyabwenge, abo yakuye mu busambanyi ndetse hari abo yakuye mu bwigunge bukabije. Uyu munsi turi ibihamya ko ibyo tuvuga n’ibyo duhamya ko ari ukuri, kuko Kristo arakora.”

Uwera akomeza avuga ko hari abatekereza ko kuba mu buzima bw’ibyaha ari byo byiza ariko akabagira inama yo kugaruka kuri Kristo kuko ari we wabakiza ibyaha n’imbaraga zabyo.

Umuyobozi wa Christ for all People Guy Nic Trésor
Umuyobozi wa Christ for all People Guy Nic Trésor

Agira ati, “Abantu bari mu busambanyi, bari mu bintu byinshi batekereza ko ariho hari ubuzima, ariko numubwira Kristo, Umwuka Wera azakora umurimo. Ndabwira rero n’urundi rubyiruko rutaramenya Kristo, bakiri mu busambanyi, bakiri mu biyobyabwenge, bakiri mu bintu bitandukanye by’umwanzi, ndashaka kubagira inama, baze kwa Kristo kuko ni we womora, ni we uhindura ubuzima, Kristo ni we umara ibyo bibazo byose.”

Umuyobozi wa Christ for all People ari nawe watangije uyu muryango, Guy Nic Trésor, avuga ko batangiye uyu muryango intego ari uko ubuzima bw’abantu batandukanye bahinduka bakaza muri Yesu Kristo, bakabaho ubuzima bwiza kuko nabo ubuzima bwabo bwahindutse.

Abihamya agira ati, ”Narimbayeho ubuzima bwihebye, narimbayeho mpora niciraho iteka, nahoraga nisanga mu byaha amanywa na nijoro. Maze kumenya ubutumwa bwiza ko najye ndi mu bo Yesu yameneye amaraso, ko yambabariye ampa ubugingo buhoraho, ndizera ndakizwa. Yarambabariye ibyaha nkurikira uwo mucyo.”

Yungamo ati, ”Icyo twifuriza urubyiruko n’uko bamenya uwo mwami, uwo nguwo wampinduye nabo yabasha kubahindura, uwo wankuye mu gahinda narimaranye igihe kinini, wankuye mu buzima bw’ibyaha, mu busambanyi, mu businzi, kurara mu tubyiniro, uwo nguwo yabasha kubakiza. Ibiyobyabwenge ntibyabasha kubakiza, imiryango ntiyabakiza, umukiza ni umwe, ni umwami Yesu.”

Théo Bosebabireba yishimiwe n'urubyiruko rwari rwitabiriye iki giterane
Théo Bosebabireba yishimiwe n’urubyiruko rwari rwitabiriye iki giterane

Christ for all People yatangiye muri Gashyantare 2024, mu mezi 3 bamaze gufasha abagera kuri 378 guhinduka, bagafata icyemezo cyo kuza muri Yesu Kristo. Uyu muryango ugizwe n’abantu 30 bavuga ko guhinduka kwabo ari cyo gituma bashaka abaruhijwe n’ibyaha.

Muri iki giterane cyari gifite intego igirira iti, “Amaraso ya Yesu ntazigera ashira imbaraga”, cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye, muri bo abenshi batuye mu Busanza.

Umuhanzi Théo Bosebabireba n’imwe mu bari bitabiriye iki gitaramo, abatuye i Busanza bamugaragarije akanyamuneza kenshi. Mu ndirimbo ze zakuzwe yaririmbye afatanyije n’abari aho, harimo, Bazaruhira Ubusa, Ibigeragezo, n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka