Urubyiruko rwahoze mu bigo ngororamuco rweretswe amahirwe arukikije
Urubyiruko rwiganjemo abahoze mu bigo ngororamuco, Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko hari amahirwe menshi abakikije bakwiye kubyaza umusaruro bakiteza imbere, bakaba intangarugero ku bakiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse.
Mu kurushaho gukumira ibyaha no kubirwanya, Polisi y’u Rwanda, ikomeje guhugura urubyiruko rurimo abavuye mu bigo ngororamuco ndetse n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi bo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Hakizimana Vincent wo mu Karere ka Musanze, agaruka ku myitwarire idahwitse yari yarijanditsemo abitewe n’ibiyobyabwenge n’uburyo byagiraga ingaruka ku muryango we; akagera ubwo anajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Yagize ati: “Nari narabaswe n’ibiyobyabwenge byarantesheje umurongo, nkahorana amahane, nkateza urugomo mu muryango abaturanyi hose narabazengurutse nirirwa nkubita uwo mpuye na we wese, mu mudugudu hose bamfata nk’igisimba narabaye iciro ry’imigani kubera kanyanga n’inzoga z’inkorano nabaga nanyweye. Byari ikibazo gikomeye abantu bagera aho bandambirwa, bantangira amakuru noherezwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa”.
Ni ubuhamya ahuje na bagenzi be na bo bahoze mu ngeso z’ubuzererezi, kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, bagahoza imiryango yabo ku nkeke. Iyi myitwarire ariko ngo nyuma yo kujyanwa mu bigo ngororamuco bakigishwa, bafashe umwanzuro wo kugendana n’abandi muri gahunda zifitiye igihugu akamaro, ubu bakaba ari Imboni z’Impinduka.
Aba kimwe na bagenzi babo hamwe n’Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi mu Karere ka Musanze, bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku ruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Bavuga ko mu ngamba biyemeje kongeramo imbaraga, nk’uko byashimangiwe na Mwamarakiza Martin, harimo no gusigasira ibifasha umuturage kubaho neza, ari nako harebwa ku mbogamizi zibangamiye iterambere rye zigakemurwa.
Superintendent of Police, Alex Ndayisenga, umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, asobanura ko guhugura ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko aba ari umwanya mwiza wo kurwereka amahirwe arukikije n’uburyo bayabyaza umusaruro, bakaba ab’ingirakamaro.
Ati: “Bigaragara ko hari rumwe mu rubyiruko rutagira icyo rukora ruhitamo kwishora mu byaha, bibeshya ko ari ho bakura imibereho. Uku kubahugura rero ni uburyo bwo kubamenyesha amahirwe igihugu kibaha yaba arebana no guhanga imirimo, ariko kandi no kubibutsa ko bagomba guhindura imyumvire n’imitekerereze ku bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha n’uruhare rwabo mu kubirwanya”.
“Ikindi ni no kubashishikariza kugira ibikorwa bibateza imbere bagiramo uruhare nk’amakoperative cyane ko n’imishinga y’abishyize hamwe Polisi iyitera inkunga hagamijwe ko baba intangarugero ku bandi no kubereka ko kwishyira hamwe bishobora kuzamura imibereho y’urubyiruko muri rusange”.
Mu mpanuro bagejejweho n’Umuyobozi ushinzwe uburere mboneragihugu mu Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage Senior Supertendant of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabasabye kutareberera cyangwa ngo bahishire ikibi n’ibindi byose byahungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
Yanagaragarije uru rubyiruko ibyo Abanyarwanda bakungukira mu kumenyekanisha ibitagenda hakiri kare kuko bitanga umukoro wo kubivugutira umuti, inzego zose uhereye ku zegereye umuturage ku mudugudu n’Isibo zifatanyije.
Urubyiruko rukabakaba 1000 rurimo urw’abakorerabushake, ndetse n’abitandukanyije n’ibyaha nyuma yo kugororwa mu bigo ngororamuco bazwi nk’Imboni z’Impinduka rwo mu Turere 29 two mu gihugu hose, ni bo kugeza ubu bamaze guhugurwa na Polisi y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|