Urubyiruko rwahishuye ko amateka ya Jenoside na rwo arureba
Urubyiruko rwakurikiranye amahugurwa ku kubaka amahoro n’isanamitima, ruratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu komora ibikomere byatewe n’amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru rubyiriko rwahuguwe mu mushinga w’imyaka itatu watewe inkunga na USAID ugamije kwimakaza imibanire myiza y’Abanyarwanda.
Ku itariki ya 17 na 18 Nzeri 2019, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, hahuriye amatsinda atatu y’abahuguriwe kubaka amahoro, harimo n’urubyiruko 192.
Muri ayo mahugurwa urubyiruko rwafashijwe kumenya amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rufashwa kumenya uburyo bwo komora ibikomere ku bagizweho ingaruka n’ayo mateka.
Banafashijwe kwihangira imirimo ibateza imbere, aho bahuguwe mu buryo bwo gufata amashusho n’amajwi, bakaba baragiye bafata inkuru zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, bikifashishwa mu rwego rwo kugarura amahoro.
Nsengiyumva Ezra wo mu karere ka Karongi, avuga ko mbere atarabona ayo mahugurwa, yumvaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka areba abo yabaye bahari, we bitamureba.
Avuga ko nyuma yaje kumenya ko amateka areba buri Munyarwanda, ndetse ko urubyiruko by’umwihariko bagomba gufata iya mbere mu komora ibikomere no kugarura amahoro arambye.
Ati “Ni abantu badufashije cyane mu kwigisha urubyiruko imibanire myiza, batwigisha amateka ya mbere ya Jenoside na nyuma yayo, kuko akenshi urubyiruko ntitwumvaga neza amateka ya Jenoside.
Nyuma yo guhugurwa namenye uko ntwara umuntu wahungabanye, menya uko nahugura bagenzi banjye bakirebera mu ndorerwamo y’amoko ndetse n’abakuru, ndetse twibumbira hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere.”
Ndayishimiye Jean Baptiste wo mu karere ka Gisagara, ni umwe mu rubyiruko rwakuwe mu kigo ngororamuco cya Iwawa, na we uvuga ko nyuma yo guhugurwa yafashe umwanzuro wo kwimakaza amahoro aho atuye.
Ati “Icyo bamfashije muri iyi gahunda y’isanamitima no kubiba amahoro, ni uko tugomba kugenda aho dutuye, tugahinduka koko nyakuri.Twaragiye turahinduka, ndetse duhindura n’urundi rubyiruko, tuza kumenya ko buri muntu agomba kubaka amahoro, nyuma y’amateka yabaye.”
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki, yavuze ko kubaka amahoro mu Rwanda, ubwo bigeze ku kubikora inzu ku nzu, bigakorwa n’abaturanyi, by’umwihariko urubyiruko nk’ejo hazaza h’u Rwanda, bigaragaza isura nziza u Rwanda ruzaba rufite mu gihe kizaza.
Ati “N’umwana w’imyaka 24 arakubwira ngo umuturanyi wanjye adafite amahoro nanjye ntayo mfite. Ni ibintu byiza cyane kandi bitanga icyizere mu mibanire y’Abanyarwanda”.
Nyuma y’uko habayeho inkiko gacaca hagatangira n’imirimo nsimburagifungo, byagaragaye ko hakenewe ubumwe n’ubwiyunge buvuye ku mutima, abantu bagashobora kubana neza, ari bwo havutse umushinga wo guharanira amahoro.
Ni umushinga wakoreye mu turere umunani, uhuza amatsinda atatu: amatsinda y’ibiganiro agizwe n’abantu 64, amatsinda y’isanamitima y’abantu 32, ndetse n’amatsinda y’urubyiruko rugamije kubaka amahoro agizwe n’abantu 192.
Ni umushinga wahurije hamwe abakoze Jenoside bafunguwe bagaruka mu buzima busanzwe, abarokotse Jenoside, Abanyarwanda batagize uruhare muri Jenoside ariko batahigwaga icyo gihe, abarokoye abandi bahigwaga icyo gihe, Abanyarwanda babaga hanze y’igihugu bari impunzi bakagaruka nyuma ya 1994, ndetse n’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|