Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiyemeje kuba ku isonga mu guteza imbere Igihugu

Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rurasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo bitandukanye, kuko umuryango wa FPR Inkotanyi nka moteri y’iterambere ry’Igihugu imbaraga zawo ari urubyiruko ruwushamikiyeho.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, muri kongere y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yahuriyemo abagera kuri 700 bari bahagarariye abandi hamwe n’abandi bagera kuri 80 bari mu bihugu bitandukanye babikurikiranaga imbonankubone bifashishije ikoranabuhanga aho byaberaga ku cyicaro gikuru.

Ibiganiro byatangiwe muri iyi kongere y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ahanini byibanze ku mateka y’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka igihugu.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi Joseph Tuyisenge, avuga ko urubyiruko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo muri gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Ati “Nk’uko turi imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, tuzakomeza ubukangurambaga bugamije gufasha gahunda zo guteza umurimo imbere mu rubyiruko, tuzasangiza urubyiruko amakuru abafasha kwitabira ubuhinzi bw’umwuga ku bufatanye n’inzego bireba, tuzakomeza gushishikariza inganda n’abikorera kugira uruhare muri gahunda ya ‘igira ku murimo’, tuzakomeza kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere, gukumira no kurwanya ubusinzi mu rubyiruko, gutoza urubyiruko kugira umuco w’isuku n’isukura”.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi ntko rusange bavuga ko batazatezuka mu gutanga umusanzu wabo biyubakira igihugu nk’uko uwitwa Judith Rwibutso abisobanura.

Ati “Ntabwo twahejwe nk’urubyiruko, ni yo mpamvu turi hano, rero ni ukuvuga ko niba duhari ntabwo duhari ku masura gusa (physical appearance), ahubwo n’imbaraga zacu n’ibitekerezo byacu n’amaboko kuri uwo murimo bigashyirwamo imbaraga, iterambere ryacu tukarigiramo uruhare cyane, ejo tukazaririmba intsinzi”.

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi François Ngarambe, yashimiye urubyiruko rushamikiye kuri uyu muryango ku ruhare rwarwo mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya covid-19, ari na ho yahereye abasaba gukomeza kwitanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati “Murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, abangavu baterwa inda, abana batari mu mashuri, umusaruro ukomoka ku buhinzi utagera aho twifuza, urubyiruko rudafite imirimo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, imihindagurikire y’ikirere, ibyorezo by’indwara, harimo n’icya covid-19, tugihanganye na cyo, n’ibindi byinshi, nk’uko twabyiyemeje mu cyerekezo 2050, ubukungu bw’igihugu cyacu buzaba bushingiye cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga”.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yanasabye urubyiruko kurushaho kumenya umuco, amateka n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Ati “Rubyiruko nimwige mumenye umuco wacu, mumenye amateka n’indangagaciro nyarwanda, kuko ari zo zatugize abo turi bo, indangagaciro mbabwira zirimo ubunyarwanda, kwitangira igihugu, ubutwari, kurangwa n’ubudakemwa, gukunda umurimo unoze, guharanira kugira agaciro kawe bwite, ak’abawe n’abanyarwanda, izo ndangagaciro zose ni zo zatumye u Rwanda rutazima”.

Inama nkuru y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi iterana buri nyuma y’imyaka ibiri, aho bagaragaza ibyagezweho mu myaka ibiri ishize ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu yindi iri imbere, kuri ubu ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, umuco, amateka, n’indangagaciro byacu, n’ishingiro ry’iterambere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri FPR Turayikunda cyanee kandi twishimira intambwe bagenda batera

Niyonzima jean pierre yanditse ku itariki ya: 18-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka