Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo

Abahagarariye urubyiruko rwo muri Commonwealth, bazwi nka ‘Commonwealth Youth Council’, bahawe umwanya muri CHOGAM, wo kugaragariza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ibibazo bafite nk’urubyiruko kugira ngo byitabweho kurushaho.

Mu kiganiro cyiswe ‘7th Intergenerational Dialogue’ cyayobowe na Perezida Paul Kagame, kikanitabirwa na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, abahagarariye urubyiruko bagaragaje ibyifuzo byabo.

Kim Allen, uyoboye Commonwealth Youth Council ni we wabanje, avuga ko urubyiruko rwo muri Commonwealth rubarirwa muri Miliyari 1.2 kandi ko bashima urubuga bahawe rwo kugaragaza ibibazo bafite nk’urubyiruko, kugira ngo byitabweho n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Yagaragaje ko ikibazo cya mbare ari ukubura amikoro, bigatuma iterambere ry’urubyiruko ridindira, bityo asaba ko rwakomeza kujya rushyigikirwa.

Christabel Derby, umuyobozi wungirije wa Commonwealth Youth council ni we wakurikiyeho avuga ibibazo by’urubyiruko ku buryo burambuye, avuga ko bikeneye ibisubizo.

Yagize ati “Ni gute haboneka amahirwe y’akazi menshi ku rubyiruko, ni gute Afurika itakomeza kubura urubyiruko rwayo rukomeza kwimukira ku yindi migabane, ruhunga umutekano muke. Ni iki Abayobozi b’Afurika bakora ngo bafashe urubyiruko?”

Ati “Urubyiruko rwa Commonwealth rushaka kwishingira ahazaza hacu, ariko twabishobora ari uko mudushyigikiye, mukaduha urubuga rwiza dukoreramo nk’urubyiruko.”

Uwitwa Famida Faiza, Uhagarariye urubyiruko rwo muri Aziya ‘Asia Regional Youth Council’ yagize ati “Turashaka ko ejo hazaza hacu hazaba heza, hazira ihohotera, hazira ubukene ndetse n’ibindi bibazo bibangamira urubyiruko”.

Mu gihe urwo rubyiruko rwavugaga ibyo rwifuza, abayobozi barabyumvaga ndetse bagira n’igihe cyo kugaragaza ko babyumva.

Perezida Paul Kagame yatangiye ashima abo bahagarariye urubyiruko, kuba bumva neza ibibazo bihari.

Yagize ati “Biragaragara ko urubyoruko rwumva ibibazo twese duhura nabyo. Biragaragara ko isi yose cyane cyane urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, kubura akazi, kudashobora kubona ubumenyi buhagije, kubura amikoro no kubasha kugera ku ikoranabuhanga…ibyo byose ni ibintu tugomba kwitaho”.

U Rwanda rwumva cyane ibibazo urubyiruko ruhura nabyo, kuko rufite umubare munini w’urubyiruko kandi narwo rukunze kugaragaraza ibibazo rufite, kuko ubu ngo 71% by’abaturage b’u Rwanda ni urubyiruko rufite imyaka 30 gusubiza hasi.

Perezida Kagame yagize ati “Ibyo bibazo byose turabizi, kandi twishimiye gukorana n’ibindi bihugu byo muri Commonwealth, yaba urubyiruko ndetse n’abakuze”.

Justin Trudeau we yagize ati “Iyo turi mu nama nk’izi, zikitabirwa n’urubyiruko, tuba tujyanisha n’ibyo bavuze ko abo ari bo bayobozi b’ejo. Turashaka ko muba abayobozi mwifuza uyu munsi”.

Ati “Ntitubasaba ibyo mushobora kuvuga, ahubwoibyo mushobora gukora, n’Isi ikeneye, ni byo Commonwealth ikeneye.”

Ku ruhande rwa Patricia Scotland, we yashimiye abahagarariye abandi anashima ibyo yabonye ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo twabonye mu Rwanda ntabwo ari inzozi, ahubwo twabonye inzozi zahindutse impamo”.

Yakomeje ashimira Perezida Kagame umaze guhindura u Rwanda, mu gihe amaze aruyoboye ndetse akazamura n’icyizere mu rubyiruko.

Yagize ati “Ndashaka kubabwira mwe rubyiruko rw’abayobozi, ko ntewe ishema namwe. Ndashaka kubwira buri wese muri mwe ko ntewe ishema namwe, kubera ko uyu munsi mwavuze, muvuga mutivugira ubwanyu gusa, ahubwo muvugira urubyiro rubarirwa muri Miliyari n’abandi batashoboye kuba bari hano, kandi amajwi yanyu yose yumviswe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka