Urubyiruko rw’Afurika ruracyasabwa gushishoza mu miyoborere y’ibihugu byabo

Urubyiruko rurasabwa gushishoza mu gufata ibyemezo mu miyoborere y’ibihugu byabo kugira ngo barusheho gufata iya mbere mu kubaka ibihugu bavukamo.

Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w'imiyoborere myiza na demukarasi.
Urubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’imiyoborere myiza na demukarasi.

Ibyo ni bimwe mu byatangajwe mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’umuryango "Never again" n’urubyiruko kuri iyi tariki mpuzamahanga ya 15 Nzeli yahariwe demukarasi.

Dr Joseph Nkurunziza ukuriye Never Again mu Rwanda, avuga ko urubyiruko rwari rwarabuze ubushobozi bwo gutekereza neza no kumva ko ari rwo rwa mbere rufite ubushobozi bwo guha imiyoborere myiza ibihugu byabo.

Avuga ko asanga ari yo mpamvu bahugurwa ngo bamenye uburengenzira bwabo no kugira umusingi uhamye mu miyoborere myiza.

Yagize ati “Byari byoroshye ko urubyiruko rushukwa kuko ntirwari rufite ubushobozi bwo gutekereza neza no gushishoza, ngo niba Umunyapolitiki akubwiye unabyange.

Mu byo twigisha urubyiruko ni ukudahita ugira ihame ibyo ubwiwe bigasaba gutekereza, ukanareba uti ko yavuze ibi hanze ho bigenda bite ukanagisha inama gusa imihindukire ya muntu isaba guhozaho.”

Eric Shyaka ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro yemeza ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi ko bamaze guhindura imyumvire ko politiki idakorwa n’abakuze gusa akaba asanga bafite amasomo menshi atatuma bongera gushukwa.

Ati “Twabonye ko dushoboye kandi ko politiki atari iy’abakuze gusa tumaze gusobanukirwa uko isi imeze twabonye aho ikibi cyatugejeje,turajwe ishinga n’impinduka z’igihugu cyacu.”

Cyuma Mahoro Grace we ngo asanga urubyiruko rugifite imbogamizi yo kubona amakuru ku bijyanye n’imiyobore na demukarasi, bituma hari abacyumva bitabareba kandi ari zo mbaraga z’igihugu.

Ati “Hari benshi bataramenya ko bafite uruhare muri demukarasi n’imiyoborere myiza y’ibihugu byabo kuko nta amakuru afatika bafite.

Nk’ubu twebwe turahura tukaganira tukamenya aho isi igana ariko hari abatagira ayo mahirwe.”

Muri Afrurika habarurwa urubyiruko rusaga miliyoni 200.

Urubyiruko rufatwa nk’urufite impinduka zikomeye mu bijyanye n’imiyoborere myiza na demukarasi, cyane cyane mu bihugu by’Afurika bikunze kurangwa n’umwiryane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka