Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwaje kwiga amateka y’igihugu

Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, ruremeza ko kuba rwitabiriye itorero ry’igihugu ari inzira yo kurufasha gusobanukirwa neza ibibazo rwibaza ku mateka y’u Rwanda.

Urwo rubyiruko 500 rwitabiriye itorero ry’igihugu i Nkumba mu Karere ka Burera, rugizwe na 350 baba mu Rwanda n’abagera ku 150 baba mu mahanga.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iryo torero wabaye ku mugoroba wo ku itariki 10 Ukuboza 2019, urwo rubyiruko rwaranzwe na Morale nyinshi n’akanyamuneza ku isura, by’umwihariko abaturutse hanze y’igihugu, baremeza ko batajyaga babona uburyo bwo kumenya amateka nyakuri y’igihugu.

Abaganiriye na Kigali Today bavuze ko kuza mu itorero ry’igihugu ari iby’agaciro kuko bizeye kuhavoma amateka y’igihugu bajyaga babwirwa mu buryo batizeye neza.

Manzi Allen Marius waturutse mu Bubiligi ati “Nsanzwe ndi umufana w’itorero ry’igihugu aho ndibona mu binyamakuru ndi hanze. Nifuje nanjye kuryitabira ngamije kumenya neza amateka arushijeho, kuko ayo mbwirwa ntabwo nizeye ko ari yo nyakuri. Byari igihombo kuri njye kuko ntabwo niyizi, nta mateka ahagije y’u Rwanda nzi. Hari ibyo dushobora kumenya ariko kugira ngo tumenye ibisubizo nyabyo ni ngombwa kujya ku nkomoko”.

Akomeza agira ati “Hari ibibazo najyaga mbaza, bakansubiza ariko nkumva igisubizo mpawe kidafite ibisobanuro nifuza”.

Ndagijimana Emmanuel waturutse i Nairobi mu gihugu cya Kenya agira ati “Iri torero narimenye umwaka ushize, biba ngombwa ko nanjye ndyitabira nkamenya amakuru nyayo ku gihugu cyanjye. Iyo urebye umuntu wagiye muri Kenya mbere, ukamubaza amakuru ntabwo ayaguha nk’uko hano bayaguha. Biba byiza kuza mu itorero tukigishwa, tukamenya byinshi ku gihugu cyacu, tukamenya aho tugomba kukijyana”.

Ingabire Marie Elise w’imyaka 27 waturutse muri Mozambique, wagowe no kuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, avuga ko yagiye muri icyo gihugu afite imyaka ibiri. Ngo yaje mu itorero mu rwego rwo kurushaho kumenya igihugu.

Ati “Naje mu itorero kuko nshaka kumenya igihugu cyanjye navukiyemo, bizamfasha kumenya umwimerere w’igihugu cyanjye n’amateka y’igihugu nkomokamo”.

Itorero ry'Urungano ryitabiriwe n'urubyiruko rubarirwa muri 500
Itorero ry’Urungano ryitabiriwe n’urubyiruko rubarirwa muri 500

Iryo torero ry’ Urungano, icyiciro cya kane cy’Inkomezamihigo rizasozwa ku itariki 17 Ukuboza 2019. Ryavukiye mu biganiro by’urubyiruko (Youth Connekt), byatangiye mu gihugu bijyanye no gukira ibikomere, byatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na Imbuto Foundation.

Ubwo urwo rubyiruko rwabazaga ibibazo binyuranye, ngo igihe cyagenewe ibyo biganiro cyarangiraga bagifite inyota yo kubaza ibibazo. Mu mwaka wa 2012 nibwo Madame Jeannette Kagame yatanze igitekerezo aho yasabye ko abana bahabwa umwanya w’ibiganiro wihariye, bakungurana ibitekerezo bakira n’ibikomere bafite.

Ngo ku bw’icyo cyifuzo, basanga inzira nziza yo kubona umwanya urubyiruko rwabarizamo ibibazo rufite kandi bigakemurwa ari itorero ry’igihugu nk’uko bivugwa na Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Bamporiki yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero kwisanzura bakabaza ibibazo byose bajyaga bibaza ku mateka y'u Rwanda
Bamporiki yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero kwisanzura bakabaza ibibazo byose bajyaga bibaza ku mateka y’u Rwanda

Bamporiki avuga ko mu gihe cy’abakurambere itorero ryari inzira yo gutangirwamo ibitekerezo byubaka igihugu.

Agira ati “Mu bakurambere bacu, itorero ryari inzira yo kuganiriramo ibitekerezo byo kubaka u Rwanda. Kubaka u Rwanda ukomeretse byagaragaye ko hari umusanzu utatanga, ni yo mpamvu hagiyeho iri torero rihuza abantu bari abana mu gihe cy’amateka akomeye y’u Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cy’intambara n’ingaruka zayo. Abantu bari abana, baba abari mu gihugu, abari hanze, abana basizwe n’ababyeyi babo bishwe muri Jenoside n’ abana b’ababyeyi bakoze Jenoside”.

Akomeza agira ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kuganirizwa, ababyeyi bakuru bakaza kubaganiriza bakamenya amateka y’igihugu, bakamenya aho u Rwanda rwasitaye, bakamenya aho u Rwanda rwagiriye ingorane, noneho bakagira imigambi bafata kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba, ariko na bo bakize icyo gikomere bakomora ku mateka y’igihugu cyacu”.

Bamporiki yasabye urubyiruko rwitabiriye itorero ry’igihugu, kwisanzura bakabaza ibibazo byose bifuza kumenya, kugira ngo barusheho kubona ibisubizo by’ibibazo bibaza mu mateka y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka