Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka umuryango w’uwaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro rwahaye inka Furaha Jolie, wabuze umugabo witabye Imana aguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, iyo bise inka y’Ubumanzi.
Uwizeyimana Eric, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rukorera mu Karere ka Kicukiro aganira na Kigali Today yavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka kuva muri 2013 urwo rwego rwajyaho, aho bagira ukwezi ko gukora ibikorwa ngarukamwaka by’ubwitange bigahurirana n’itariki ya 01 Ukwakira 2021, hizihizwa umunsi wo gukunda igihugu.
Akomeza agira inama urubyiruko yo gukomeza gusigasira igihango, rutera intambwe mu ya bakuru barwo babohoye igihugu.
Furaha wahawe iyo nka yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku rugerero, yo yamwubakiye inzu ndetse akaba yaramaze kugarura ikizere cy’ubuzima.
Mu Kwizihiza uwo munsi, Hon Izabiriza Mediatrice na we wawitabiriye, yatanze ikiganiro cyibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "Umuco w’ubwitange mu murage w’ubudaheranwa", aho yasabye urubyiruko gukomeza kwitanga mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu rukagera ikirenge mu cy’abitanze bakabohora igihugu.
Kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro byabereye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, bihurirana no gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge.
Inka urwo rubyiruko rwahaye Furaha ifite agaciro k’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, bakaba ndetse bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 166, buhagaze ibihumbi 500.000Frw.
Reba uko iki gikorwa cyagenze muri iyi video:
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwarakoze nkotanyi mwitamgiye urwababyaye mukitanga mutizigama mukasiga ubuzima muharanira ko abato bazabyiryuka bazaba mu gihugu cyiza mwifuzaga imbaraga z’igihugu zubaka vuba nkurubyiruko tugomba gusigasira ibyiza mwaharaniye tubizeza ko tutazihanganira uwatoba cyangwa ngo akinire mu byuya mwavuye mubohora igihugu abakorerabushake ubuziraherezo mu musemburo wimpinduka zicyiza
Nibyiza kd nibyigikundiro nibyo tutarakora tuzabikora gukundigihungu nihamye Kandi dukomeyeho.
Gukomeza kuzirikana abitanze bakabohora u Rwanda bituma nkomeza kumva ko mfite inshingano zo kurinda ibyagezweho nkaharanira no gukora ibyiza bituma dusigasira ibyagezweho no guhanga ibishya tugamije guhindura imibereho y’umuturage ika myiza kurushaho twubaka u Rwanda na Afurika twifuza.
Tuzirikane intwari zitangiye u Rwanda.