Urubyiruko rusanga ukunda ubuzima atatinya kugura agakingirizo

Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ruraburira bagenzi babo batinya kujya kugura udukingirizo ngo batitwa abasambanyi, ko ibyo ari ubujiji no kudakunda ubuzima bwabo.

Hashize igihe kinini ahantu hahurira abantu benshi cyane mu tubari hatakiboneka udukingirizo tw’ubuntu. Kubona agakingirizo mu mujyi wa Nyagatare bisaba kukagura mu maduka asanzwe, acuruza imiti y’abantu (Pharmacies), ku bigo by’ubuvuzi no mu mazu acumbikira abantu by’akanya gato (Lodges), ariko ugashaka akabanza kwishyura.

Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko ari ikibazo gikomeye cyane ku batinya ko babona bagura agakingirizo.

Umwe ati “Jye udukingirizo ntukura ku Kigo Nderabuzima, ku Kigo cy’urubyiruko ntitukihaba kandi twarahahoze. Hari utubati twabagamo udukingirizo mu tubari no ku ma logi ariko uyu munsi ntituboneka. Ibi rero ni ikibazo kuko hari abatinya kujya kukagura kugira ngo batazabavuga, agakorera aho akandura cyangwa akanduza abandi.”

Umwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Nyagatare wahawe izina rya Uwizera Antoinette, avuga ko udukingirizo tukiboneka ahantu henshi kandi abantu badufata batabareba, ngo byafashaga benshi nabo ubwabo barimo.

Yagize ati “Tukiri mu tubati ku malogi no mu tubari, wabonaga umukiriya ukagenda ukagafata kuko ntawe uribujye kugasaba ngo uragira isoni cyangwa ngo utinye, kandi bigatuma wowe n’umukiriya wawe mwirinda.”

Umukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kugira isoni zo kugura agakingirizo, ari ukudaha agaciro ubuzima.

Ati “Hari abagira isoni zo kujya kugura udukingirizo kuri za butike cyangwa muri Farumasi ngo badakeka ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina, ariko umuntu abaye aha agaciro ubuzima bwe, ukurikije icyorezo cya Sida kiri hanze aha, yaha agaciro ubuzima bwe akagura agakingirizo akingira.”

Umucuruzi w’inzoga mu Kagari k’ahitwa Barija, Ingabire Francine, avuga ko udukingirizo tuboneka hose kandi umukiriya ubagejejeho icyifuzo cye bamufasha bakatumuha.

Naho kuba tutakiboneka mu tubati ku kabari ahantu umukiriya yikinga agakuramo udukingirizo ashaka, ngo babiretse kubera ko hari ababwangizaga.

Agira ati “Impamvu butaboneka muri twa tubati, benshi barabutwaraga bakajya kubucuruza kuko bwari ubw’ubuntu, ubu rero udukingirizo tuba duhari mu tubari udushaka aratubwira tukamuha niyo yaba adafite amafaranga ariko tugakiza ubuzima bwe.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’ubuzima no kurwanya indwara z’ibyorezo, Kayishema Albert, avuga ko udukingirizo duhari kandi tuboneka ahahurira abantu benshi.

Avuga ko uretse mu maduka y’abantu ku giti cyabo cyangwa za butike na Farumasi udukingirizo tugurwa, ku bigo by’ubuvuzi no ku Kigo cy’urubyiruko udukingirizo tuhaboneka kandi ku buntu bityo ntawe ukwiye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ngo yabuze agakingirizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka