Urubyiruko rusaga 100 rwishyuye abarwizezaga akazi nyuma baburirwa irengero
Urubyiruko rusaga 100 rwo mu Turere dutandukanye two mu gihugu, ruravuga ko rwishyuye amafaranga Kampani yitwa Vision Company Ltd ibizeza kubaha akazi, birangira abiyitaga abakozi bayo bababuriye irengero. Kuri ubu urwo rubyiruko ruratabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano kurufasha gutahura abo bamamyi kugira ngo babagarurire amafaranga.
Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, urwo rubyiruko rwari mu Karere ka Musanze, aho rwari rwahawe gahunda yo kugirana inama n’iyo Kampani no gusinyana na yo amasezerano.
Ubwo bageraga kuri Hoteli yo mu Karere ka Musanze bari guhurira, urwo rubyiruko rwategereje abari babahamagaje kugirana na bo inama, burinda bwira batabonye n’umwe, ndetse bagerageza kubaza ubuyobozi bw’iyo hoteli, abayobozi bayo babwira urwo rubyiruko ko batigeze bakira ubusabe bw’iyo Kampani bwo kuhakorera inama.
Mu gahinda n’ikiniga cyinshi, urwo rubyiruko rwabwiye itangazamakuru ko abo batekamutwe babashyize mu gihombo gikomeye.
Umwe muri bo yagize ati: “Umukozi w’iyo Kampani yampamagaye mu gihe gishize, ambwira ko hari imyanya y’akazi itandukanye igenewe urubyiruko, ariko ikaba iri gutangwa mu gihe umuntu yujuje ibisabwa birimo n’amafaranga. Bwaracyeye ntega imodoka nturuka mu Karere ka Nyagatare, njya i Nyabihu mu Murenge wa Mukamira kuko ari ho umu agenti w’iyo Kampani yakoreraga. Narahageze ampa impapuro (form) ndazuzuza, hanyuma ngirana amasezerano na Kampani, birangiye ampuza n’undi mugabo bakoranaga ari na we watubwiraga ko tuzatangira akazi hagati y’itariki 13 na 14 Nzeri 2023”.
Undi wijejwe akazi agira ati: “Uwamaraga kuzuza ibyo byose bahitaga bamuha nimero ya Konti ifunguye muri Equity Bank na code ya Momo Pay zibaruye kuri iyo Kampani ya Vision Company Ltd. Umuntu yahitagamo iyo akoresha, akishyuraho amafaranga bitewe n’imworoheye. Muri ayo mafaranga harimo 12,500 y’u Rwanda yo kwiyandikisha kuri buri muntu, hiyongereyeho andi 8,350 bitaga ay’ubwishingizi bw’ubuzima mu gihe tuzaba twatangiye akazi”.
Yakomeje ati “Twatunguwe no kugera aha uyu munsi aho bari batubwiye guhurira tukahakorera inama bakanadusinyisha amasezerano tugahita dutangira akazi, none twababuze ndetse na telefoni zabo zose uko zakabaye bajyaga baduhamagaza bazikuyeho nta n’imwe icamo, ntituzi iyo baherereye”.
Urubyiruko rwo mu Turere turimo aka Musanze, Gicumbi, Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Rusizi, Huye na Nyagatare ni rwo rwagiye rwizezwa akazi; karimo ako mu nganda, gukora kuri sitasiyo za lisansi, gukata amatike muri za kampani zitwara abagenzi, ubushoferi n’ibindi.
Abo ba Agenti bashyirwa mu majwi kuba ari bo bagiye babahamagara bakanabafasha kuzuza ibisabwa byose barimo uwitwa Nyirandayisenga Yvette, Twagiramungu Jean n’uwitwa Safi abo bose bakaba barakoreraga i Nyabihu.
Uru rubyiruko ruvuga ko rumaze igihe mu bushomeri bwabateye kuba batagira amikoro na macye, ari na yo mpamvu bagiye bashakisha uko buzuza ibyo basabwaga, birukira ayo mahirwe bizezwaga y’akazi batazuyaje. None ubu ngo bari mu gahinda kenshi kubera ko ayo mafaranga bamwe bagiye baguza aburiwe irengero.
Basaba ubuyobozi kubatabara bukabafasha kuyagaruza ndetse n’abo batekamutwe bagafatwa bagahanwa.
Umwe muri bo yagize ati: “Mu bushomeri bwanjye nikokoye amafaranga abarirwa mu bihumbi 20, nyaha abo batekamutwe nyuma yo kuyaguza umuntu twiganye mwizeza ko nzayamusubiza bitarenze ukwezi kwa cumi kuko nari nizeye neza ko nzaba ndi mu kazi nanahembwe. Urebye ukuntu na mituyu(Me2U) y’ijana muri iki gihe nyibona niyushye akuya, ntiwabyiyumvisha.”
“Aba batekamutwe baratworetse, badushyize mu mazi abira. Ntituzi uko turi bubyifatemo. Abo twagiye dufataho imyenda tubabuza amahwemo ubu ni twe bagiye guhindukirana batwishyuza ayo tutariye. Muri macye ntidufite aho kwerekeza. Leta nibyinjiremo rwose idukure kuri iyi ngoyi dushyizweho n’aba batekamutwe”.
Minisitiri w’Urubyiruko yaburiye urubyiruko, arusaba kwirinda abarwizeza ibitangaza
Aganira na RBA kuri iki kibazo, Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah, yaburiye urubyiruko arugira inama yo kujya ruba maso mu gihe hari uruhamagaye arwizeza akazi n’andi mahirwe ayo ari yo yose.
Yagize ati: “Mu gihe ubonye hari uguhamagaye kuri telefoni cyangwa se akakoherereza aho wuzuza umwirondoro akubwira ko ari amahirwe atanzwe na kampani runaka, ni byiza kubanza gushishoza. Kampani zose zo mu Rwanda zandikwa muri RDB. Ni byiza kubanza gukora ibishoboka hakabaho kugenzura no kubaririza niba iyo kampani yanditswe kandi ikora ibintu bizwi”.
“Ikindi ni uko muri iki gihe hari abantu basigaye bahimba za links, bakaniyitirira inzego runaka bagafatirana abantu n’ibibazo by’umurimo bihari, bakabizeza akazi n’ibindi bitangaza bidahari”.
“Urubyiruko aho ruri hose, uko rukomeza gushakisha umurimo, rwongeremo n’ubushishozi hato na ducye bafite twakabafashije mu matike na za internet zakabafashije mu guhanga udushya n’indi mirimo batazaducucurwa n’amabandi yiyitirira inzego.”
Muri iki gihe amabandi n’ababeshya abantu bakoresheje ikoranabuhanga ntibasiba kwigaragaza, ariko Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko inzego bireba zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibigo bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibigo by’itumanaho ntizisiba kubikurikirana no guhana ababifatitwamo.
Yavuze ko ari igisebo gikomeye ku muntu wicaye hamwe agahamagaza abantu bangana uku b’urubyiruko abizeza ibitangaza bidahari. Yaboneyeho kuburira urubyiruko kujya bagira amakenga igihe cyose bijejwe amahirwe.
Minisitiri Dr Utumatwishima yijeje urubyiruko ko hari imirimo myinshi igiye kuzaboneka mu gihe kiri imbere, harimo isaga ibihumbi 100 izahangwa ku bufatanye n’Umushinga witwa Aguka Program, yiyongeraho imirimo isaga ibihumbi 140 irebana n’ubuhinzi izahangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi; aho urubyiruko rusabwa kugira ituze, ubushishozi no guharanira ko ubumenyi bwarwo ari bwo soko yo gukora bakiteza imbere.
Ubwo uru rubyiruko rwamaraga guhura n’iki kibazo, inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Musanze, zarugiriye inama yo gutanga ikirego, ruhita rugishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), iperereza rikaba ryatangiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|