Urubyiruko ruri mu buhinzi rurifuza ubufatanye n’inzego mu kugeza ibikorwa byabo mu gihugu hose
Urubyiruko rutandukanye rufite ikoranabuhanga n’udushya mu bikorwa by’ubuhinzi, rugaragaza ko hakiri imbogamizi ruhura nazo rwifuza ko inzego zibishinzwe zabafasha mu kuzikemura kugira ngo babashe kugeza ibikorwa byabo mu gihugu hose.
Ni ibyatangarijwe mu muhango wo gutangaza ibyavuye mu marushwanwa ya ‘Ayute Africa Challenge’ ahatanamo urubyiruko rufite imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu buhinzi no guhanga udushya muri Afurika.
Nsengiyumva Samuel uhagarariye umushinga w’ubushakashatsi n’udushya mu kigo cya AgriresearchUnguka LTD, bakaba bakora ubushakashatsi n’ibikorwa by’iyamamazabuhinzi bwigisha abaturage gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi aha arasobanura imbogamizi bafite.
Ati: “Dufite ikoranabuhanga n’udushya bitandukanye ndetse dufite ibyangombwa bitwemerera ko dukora neza, ndetse tugakora ibijyanye n’ibyo abahinzi bakeneye ku isoko, ariko dukorera mu Majyaruguru gusa kandi nyamara ibisubizo dufitiye abahinzi bikenewe mu gihugu hose. Twifuza ko inzego z’ibishinzwe n’abafatanyabikorwa badufasha kwagura ibikorwa byacu mu bahinzi bose kuburyo ababukora babona ubuhinzi nk’isoko y’ubukire”.
Uyu mushinga Nsengiyumva ahagarariye, umaze imyaka igera kuri itatu, umaze gukora ibikoresho bikonjesha (frigo) bidakoresheje amashanyarazi, bikafashishwa n’abahinzi mu kubika neza umusaruro wabo cyane cyane uw’imboga, akagaragaza ko ibyo bikoresho byabafashije kurinda iyangirika ry’umusaruro babona, bakagorwa n’amafaranga batangaga yo kubika neza uwo musaruro rimwe na rimwe bikabaviramo ibihombo. Aha niho Nsengiyumva ahera avuga ko ibikorwa bakora bikenewe mu gihugu hose.
Urubyiruko kandi rufite udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, aho nka Mugisha Norman, wahatanye muri batanu bagombaga guhabwa ibihembo, akaba afite umushinga wa AfreeFamersMarket, ufasha abahinzi kugeza umusaruro wa bo ku isoko no guhinga kijyambere, agaragaza ko urubyiruko rudakwiye gucika intege mu guhanga imirimo kandi ko bakwiye gushyira imbaraga mu gice cy’ubuhinzi kuko harimo akazi n’amafaranga.
Mu turere 13 tw’u Rwanda bakorana natwo, bakorana n’abahinzi barenga ibihumbi 10, aho bashyirwa ku rubuga rw’abahinzi, hakamenyekana ibyo bejeje maze bakabahuza n’isoko mu kubagurira umusaruro wabo badategereje umukiriya uzabasanga ku isoko ry’aho batuye.
Mugisha akomeza avuga ko ibi byafashije abahinzi ku kigero cya 40% kugeza kuri 4% ku byangirikiraga mu mirima ndetse bigafasha abaguzi kugabanya igiciro cy’ibyo batangaga bagiye mu isoko guhahirayo.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko gukwirakwiza ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga ari inkingi izafasha mu kongera umubare w’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi burishingiyeho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwigamba Eric, yavuze ko kwegereza ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga urubyiruko ari byo bifasha mu kuzamura abisanga mu buhinzi n’ubworozi, bityo ko hari ingamba.
Rwigamba yagize ati: “Icya mbere turimo gukorana na Minisiteri y’ikoranabuhanga ni ugushyiraho ibigo by’ikoranabuhanga (ICT Hubs) mu turere ndetse no kugeza ikoranabuhanga na murandasi hose, kuko urubyiruko ruzi kurikoresha, bikazarufasha mu guhanga udushya bazasaranganya hose mu gihugu”.
Aya marushanwa yabereye mu Rwanda kuri uyu wa 11 Kamena 2024, ahuriza hamwe urubyiruko ruri mu buhinzi, ategurwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’inzara, Heifer International.
Heifer International, ni umuryango ukorera mu bihugu cumi n’icyenda (19) ku isi harimo icyenda (9) byo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo, ukaba umaze imyaka 24 ukorera mu Rwanda.
Umuyobozi wa Heifer International mu Rwanda, Verena Ruzibuka, avuga ko bashyizeho amarushanwa bagamije guhuza urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ati: “Twahisemo gukorana n’urubyiruko dufasha abafite ibitekerezo byiza kuba intangarugero ku bandi hagamijwe kuzamura intambwe mu ikoranabuhanga bafite. Kuri ubu dufite urubyiruko 30 hirya no hino, aho imishinga yabo twifuza ko yasangizwa n’abagenzi babo ku mugabane hagamijwe gusangira ubunararibonye. Tugamije kandi kureba ese mu myaka 50 iri imbere urubyiruko ruzaba ruhagaze rute mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi?”.
Imishinga ihiga indi, yagenewe ibihumbi 800 by’amadorali, aho bazajya baganiriza nyir’umushinga wahize indi bakareba icyo akeneye maze bakamufasha kubigeraho.
Ohereza igitekerezo
|