Urubyiruko rurenga 50,000 rwatangiye Itorero
Urubyiruko 56,848 mu gihugu hose rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, rwatangiye icyiciro cya 12 cy’Itorero ry’Inkomezabigwi.
Ni Itorero ryatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ku rwego rw’Igihugu rikaba ryatangirijwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku kigo cy’Ishuri cya Fawe Girls School kiriho Intore zirenga 1300.
Ni Itorero ririmo kubera hirya no hino mu gihugu, bikaba biteganyijwe ko abaryitabiriye bazarimaramo iminsi ine bakabona gutangira urugerero rudaciye ingando.
Ingando zizakorerwamo ibikorwa bitandukanye bifitiye Igihugu akamaro, byiganjemo iby’amaboko birimo kubakira abatishoboye hamwe no kwifatanya n’abandi mu bikorwa by’umuganda.
Abasore n’inkumi batangiye icyiciro cya 12 cy’Itorero ry’Inkomezabigwi bishimiye ko bimwe mubyo bigishijwe byiganjemo amateka y’Igihugu, indangagaciro na kirazira, abenshi batari bafiteho ubumenyi buhagije kubera ko ku ishuri babyiga babica hejuru.
Chanceline Ishimwe Shema ni umwe mu Ntore zitabiriye Itorero. Agira ati “Tuzi ko abagize uruhare runini mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, umubare munini wari urubyiruko."
Mugenzi we witwa Desire agira ati “Ikintu muri rusange bizatumarira, nk’uko twese twahuriye hano, turateganya ko twazajya gutoza abandi, kuko ibi bintu ni iby’agaciro. Turimo kwiga neza kugira ngo natwe tuzajye gufasha abandi igihe batarabisobanukirwa, kuko mu mashuri tubica hejuru ntabwo wamenya ngo ingando ni iki, yatangiye ryari?”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Eric Mahoro watangije iri torero, yavuze ko kimwe mubyo bifuza kuri uru rubyiruko ari ugusobanukirwa n’indangagaciro na kirazira byubakiye ku muco nyarwanda.
Ati “Kugira ngo bibarange mu byo bakora, cyane cyane ko buriya kwiga amashuri ni kimwe ariko no kuba umunyarwanda mwiza ni ikindi. Itorero rero ni umwanya wo kugira ngo urubyiruko rwige izo ndangagaciro bityo zizababere impamba no mu bindi byiciro by’ubuzima bazajyamo.”
Biteganyijwe ko mu minsi ibiri ya mbere urubyiruko rwitabiriye iri torero rukurikirana ibikorwa rutaha, hanyuma ku wa gatandatu tariki 29 bakazatangira gukurikirana ibyo bikorwa baba mu ngando, bakazasubira mu miryango yabo tariki 30, aho bazatangira ibikorwa by’urugerero rudaciye ingando. Kuri uru rwego, abazitwara neza kurusha abandi bazajya mu rugerero ruciye ingando kugira ngo bakomeze guhabwa amasomo yerekeranye no gukunda z’Igihugu no kumenya inshingano bafite ku gihugu nk’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu buvuga ko bateganya gushyira imbaraga mu rugerero ruciye ingando kuko basanze biri mu bitanga umusaruro. Muri uru rugerero, urubyiruko rugira umwanya wo kuba hamwe bikarufasha kongera kubumbatira ubumwe bwabo, bigatuma impinduka baba bitezweho ziyongera.
Ohereza igitekerezo
|