Urubyiruko rurenga 46% ntacyo bazi ku mitegurire y’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta
Nubwo bivugwa ko urubyiruko arirwo mbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga 46% ntacyo bazi ku itegurwa n’inshyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikora ku iterambere ry’urubyiruko (Rwanda Youth Organization Forum/RYOF), ku bufutanye na Never Again Rwanda, hagamijwe kureba impamvu urubyiruko rutitabira gahunda z’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko u Rwanda rufite amanota macye cyane ku rwego mpuzamahanga.
Muri ubwo bushakashatsi (Isesengura) bwakozwe hagati ya Mata na Gicurasi muri uyu mwaka (2024), bugakorerwa ku rubyiruko rugera ibihumbi bitatu rwo mu bice bitandukanye by’Igihugu, byagaragaye ko abenshi mu rubyiruko bavuga ko nta makuru bafite, ku buryo batazi uko bikorwa, aho bikorerwa, ababikora ndetse n’uburyo babigiramo uruhare rwabo, bityo bigatuma umusanzu wabo utagaragara.
Ku rundi ruhande ariko ngo abagera 99.6% by’ababajijwe bavuze ko bikenewe ko uruhare rw’urubyiruko rwiyongera rukabibamo, bagasanga igikenewe ari uguhindura imyumvire bakabona ayo makuru bagasobanukirwa uko bikorwa kugira ngo nabo babashe kugira umusanzu wabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RYOF Mutangana Kabera, avuga ko basanze impamvu nyamukuru ituma urubyiruko ntacyo ruzi ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta ari ukutagira amakuru.
Ati “Ni ukuvuga ngo inzego zishinzwe ibikorwa dufite natwe icyo dukeneye kuvugurura bakamenya amakuru, barahari bakeneye kugira uruhare rwabo, kuko bagaragaje ko bakeneye gutanga uruhare rwabo, ariko bakeneye kumenya ko ibi bintu bibaho, amakuru yabo, ibitekerezo byabo babitanga bate, babitangira hehe, iyo babitanze babona bate ibisubizo by’ibyavuyemo, uruhare runini ruraza ku nzego zishinzwe kubahwitura, kuko bagaragaje ko hakenewe amakuru kugira ngo bamenye ibyo bintu ibyo ari byo.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) Everiste Murwanashyaka, nka bamwe mu bafitanye amasezerano na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi mu guhuza ibikorwa byose bifitanye isano n’uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta, avuga ko kuba uruhare rw’urubyiruko ruri hasi bigira ingaruka ku Gihugu kuko hari raporo y’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubushakashakatsi mu mikoreshereze y’ingengo y’imari y’ibihugu yagaragaje ko u Rwanda rufite amanota 16% mu ruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta.
Ati “Iyo amanota abaye make ku Gihugu bagifatira ibihano, harimo kubura inkunga bahabwaga na Banki y’Isi n’ibigo biyishamikiyeho, harimo kugishyirwa ku rutonde rw’ibihugu bitemerewe kubona inguzanyo, mu by’ukuri bifite igihombo kinini cyane kuko Igihugu kidatanga umucyo ku ngengo y’Imari, umwanya ku baturage kugira ngo batange ibitekerezo ku ngengo y’Imari ya Leta gihabwa amanota iyo kibonye make kibura ibyo byose.”
Arongera ati “Bifite ingaruka nyinshi cyane yaba ku buzima bw’Igihugu no ku buzima bw’abaturage, kuko niba Igihugu gikupiwe inkunga mpuzamahanga, niba cyahagarikiwe kubona inguzanyo iyo ariyo yose iva kuri banki zo ku rwego rwo hanze, n’abandi bose basoma izi raporo bumva Igihugu kidafitiwe icyizere, ibi rero n’ibintu bisaba ko dufata ingamba zikomeye zatuma tuva ku manota turiho tukajya kuyisumbuyeho, kugira ngo ayo mahirwe Isi ishobora kutwambura tutayabura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Robert Mwesigwa, avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari ya Leta.
Ati “Urubyiruko rwumve ko gutegura igenamigambi rigenerwa abagenerwabikorwa babifitemo uruhare rukomeye cyane, ariko nanone bakomeze bakurikirane ibyo babona babimenyekanishe kuko uruhare rwabo rurakenewe cyane."
Nyuma yo kubona ibyavuye mu bushakashatsi hagiye gukorwa raporo ishyikirizwe inzego zose zifite aho zihuriye n’urubyiruko, mu rwego rwo kureba icyakorwa kugira ngo amakuru urubyiruko rukeneye kubona bishyirwe mu bikorwa.
Ubundi ngo impuzandengo ku rwego rw’Isi ni amanota 15% iyo Igihugu kiyagiye munsi nibwo gishyirirwaho biriya bihano byavuzwe, nubwo u Rwanda rufite 16% usanga hari ibihugu nka Geogia hamwe na Hungary biri hejuru y’amanota 80%.
Ohereza igitekerezo
|