Urubyiruko rurenga 200 ruraganira ku ruhare rwabo mu ngengo y’imari

Umuryango CVA (Citizen Voice and Action) ufasha mu kubakira ubushobozi urubyiruko, gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzigiramo uruhare, wahurije hamwe urubyiruko 200 kugira ngo baganire ku ruhare rw’urubyiruko mu ngengo y’imari, imbogamizi bagihura nazo n’umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Ubwo bahuraga ku nshuro ya gatanu bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bigira uruhare runini mu gutuma basobanukirwa neza ibibakorerwa ndetse n’umusanzu basabwa.

Philippe Mwizerwa wo mu Karere ka Gatsibo, avuga ko kwitabira ibiganiro bihuza urubyiruko bibafasha guhura bagasobanurirwa byinshi kuri gahunda za Leta no kumenya aho bashobora kuba bazamurana.

Ati “Ikintu cya mbere bizamfasha ni ukumva ko ari jye mugenerwabikorwa wa mbere wa Leta, kandi ngomba kugira uruhare mu bikorwa byose bikorwa, kuko ari jyewe Igihugu cy’ejo bazaba bagenderaho, bityo kuba ntangiye kwinjira muri gahunda za Leta nkiri urubyiruko, bizamfasha kuzamuka neza ku buryo bimfasha gukora ibikorwa byose nkora numva nta kibazo mbyisangamo.”

Patience Muhoza wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo bahuriye hamwe ari benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bibafasha guza ibitekerezo.

Ati “Iyo urubyiruko ruhuriye hano ari rwinshi, babasha guhuza ibitekerezo bakareba ikigenda n’ikitagenda, hakaba havamo n’umushinga ukomeye kandi wakubaka Igihugu neza, bidufitiye akamaro kenshi kuko byagura ibitekerezo byacu, bikadufasha gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye urubyiruko rwaba rufite.”

Umuyobozi wa CVA Rwanda Jackson Tuyisenge, avuga ko binyuze muri gahunda zitandukanye hari byinshi bamaze kugeraho, kuko bafite urubyiruko rwatangiye kujya mu nzego z’ibanze n’abandi batangiye kujya mu bikorwa by’abakorerabushake, gusa ngo n’abatagira amakuru ku bibakorerwa.

Ati “Mu minsi yashize twagiye mu Turere 15, no muri Kaminuza 5, tugenda dukusanya ibyifuzo by’urubyiruko bifuza ko byazajya mu ngengo y’imari ya 2024/2025, zimwe mu mbogamizi zihari, ni uko hari urubyiruko ruba rutanafite amakuru, usanga hari amakuru menshi badafite, ari nayo mpamvu dutumira abantu batandukanye bakagira ibyo batanga kuri ayo makuru.”

Umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu Dr. Ismael Buchanan, avuga ko mu rubyiruko hari aho bitaragera ku rwego rushimishije, kuko harimo abagikomeje kuba ba ntibindeba.

Ati “Ntabwo twavuga ko byose ari byiza, kuko muzi neza ko uyu munsi wenda ni ukuvuga ku ngengo y’imari y’Igihugu, ariko hari ibindi bikorwa mujya mubona, umuganda, kwitabira ibikorwa bitandukanye rusange, usanga urubyiruko umubare ukiri hasi, kandi akenshi mukabona ko mu gihugu dukunze kuvuga urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo, ariko nabyo ntabwo twagombye kuvuga ko ikibazo ari urubyiruko, ese abayobozi bo ni shyasha mu buryo babakangurira kwitabira ibyo byose.”

CVA igira ibikorwa bitandukanye birimo ibihuza urubyiruko rwaturutse mu bice by’Igihugu bitandukanye muri za kaminuza, mu nama y’Igihugu y’urubyiruko, abari mu nzego z’abikorera, bakaganira ku ngingo zitandukanye, hagamijwe kubaka ubushobozi bwabo, banafashwa gusobanukirwa gahunda za Leta, kugira ngo barusheho kwiyumva ko ari bo bakwiye kuba bafata iya mbere mu kugira uruhare muri bibakorerwa byose.

Bavuga ko bakwiye kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa
Bavuga ko bakwiye kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa

Uyu muryango uvuga ko hari imbogamizi z’uko mu rubyiruko hari ababa badafite amakuru ku bijyanye n’ingengo y’imari, ndetse rimwe na rimwe no ku byemezo bibafatirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka