Urubyiruko rurasabwa kugira ubumenyi bukenewe kugira ngo rutange umusanzu mu iterambere

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi bukenewe, kugira ngo rubashe gutanga umusanzu warwo mu iterambere.

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, ubwo yatangizaga ihuriro ry’imishinga y’udushya, ryateguwe n’Urubuga Mpuzamahanga (UNLEASH).

Ni ihuriro ryitabiriwe n’urubyiruko 1000, baturutse mu bihugu 136 byo hirya no hino ku Isi.

Abari muri iri huriro, batoranyijwe muri bagenzi babo kubera imishinga yabo myiza igamije gutanga ibisubizo mu nzira y’iterambere rirambye.

Mu gutangiza iri huriro, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu gushyigikira urubyiruko, kugira ngo rutange umusanzu ukenewe mu ntego z’Isi z’iterambere rirambye (SDGs).

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko urubyiruko rusabwa kuba rufite ubumenyi bukenewe, mu rwego rwo gutanga umusanzu warwo mu iterambere.

Ati "Kugira ngo urubyiruko rutange umusanzu wabo w’ingenzi, bagomba kuba bafite ubumenyi bukenewe ku kugera ku musaruro wuzuye mu kuyobora impinduka ku Isi. Ibi biratwibutsa ko twese tugomba gusenyera umugozi umwe nka Guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu gushyiraho uburyo bushoboza urubyiruko".

Yakomeje agira ati "Abafatanyabikorwa bakwiye gutanga ubufasha mu kubaka ubushobozi n’amikoro, mu gihe urubyiruko n’abikorera bagomba kuzana ibisubizo, bahanga udushya ku bibazo by’iterambere mu bihe turimo".

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbere guhanga udushya, nk’imwe mu nkingi z’iterambere, kuko bitanga ibisubizo ku nzitizi zinyuranye mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Yibukije urubyiruko ko Isi ibitezeho byinshi, aboneraho no gushimira abafatanyabikorwa bakomeje gufasha za Leta mu kubaka ubumenyi mu rubyiruko.

Umuyobozi wa UNLEASH, Prof. Flemming Besenbacher, yashimangiye ko iri huriro ari urubuga ruhuza urubyiruko mu gushaka ibisubizo bishingiye ku mico n’imiterere y’abantu itandukanye.

Ati "Uru rubyiruko ruza rufite ibisubizo. Iyo baje hano uko ari 1000, twabashyize mu matsinda y’abantu batanu batanu. Muri ayo matsinda bakorera hamwe nyamara bafite ibibatandukanya byinshi twitaho cyane nk’imico".

Akomeza agira ati "Ni na cyo nkundira u Rwanda ko rwita cyane ku buringanire, haba muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko. Twiteze rero kubona ibisubizo mu minsi irindwi iri imbere".

Abagera kuri 200 muri uru rubyiruko uko ari 1000, ni abaturutse mu Rwanda, barimo n’abavuye mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, igaragaza ko iri huriro ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda rufite ibihangano byiganjemo iby’ikoranabuhanga n’ibigamije gukemura imbogamizi z’iterambere.

Aha ngo bazahungukira ubumenyi kandi banahure n’abashobora kubashyigikira mu mishinga yabo, haba mu kuyinoza no kuyishoramo imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka