Urubyiruko rukangurirwa kudahishira abasambanya abana n’ababashora mu biyobyabwenge

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurahamagarira abanyeshuri n’urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke muri rusange, kudahishira abasambanya abana no kwitandukanya n’ababashora mu biyobyabwenge.

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu biyemeje kudahishira ibyaha bibakorerwa
Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu biyemeje kudahishira ibyaha bibakorerwa

Ni ibyagarutsweho ku wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022, mu bukangurambaga bwateguwe na RIB, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’izindi nzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, bugamije gusobanurira urubyiruko ibyaha, imiterere yabyo, ingaruka zabyo n’uburyo bashobora kubyirinda.

Ni ubukangurambaga by’umwihariko bwabereye mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutozu (Ecole Secondaire Nyarutovu), riherereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Bimwe mu byaha bigaragazwa na RIB, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe gukumira ibyaha, byibasiye urubyiruko mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo icyaha cyo gusambanya abana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi birimo icuruzwa ry’abantu hamwe n’abandi bashorwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Hari ibyo bagaragaje nk'ibyaha ko bari basanzwe bazi ariko batazi inzira bashobora kunyuramo igihe bahohotewe
Hari ibyo bagaragaje nk’ibyaha ko bari basanzwe bazi ariko batazi inzira bashobora kunyuramo igihe bahohotewe

Imibare itangazwa na RIB yerekana ko abana 12000 aribo basambanyijwe mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka itanu ishize, mu gihe dosiye zakozwe muri iyo myaka ku cyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge zingana na 18539.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, ahamagarira urubyiruko kutishora muri ibyo byaha ariko kandi ngo bakwiye no kwitandukanya n’icyo ari cyo cyose cyatuma bahishira ndetse bakirinda n’abashaka kubunga n’ababahohoteye.

Ati “Hari abanyeshuri usanga bishora muri biriya byaha, hari ababikorerwa cyangwa bakanabikora, ariko icyo dusaba bariya bana, ni ukwirinda ingeso mbi zose zishobora kubakururira ibyago byo kuba basambanywa cyangwa bagahura n’ababaha ibiyobyabwenge”.

Akomeza agira ati “Icyo tuba dukenye ni ukugira ngo babyirinde, niba hari ibyakozwe babimenyekanishe mu buyobozi kugira ngo abahanwa bahanwe”.

Banyuzwe n'ibisubizo bahawe, biyemeza kugendera kure ibyaha bibakorerwa
Banyuzwe n’ibisubizo bahawe, biyemeza kugendera kure ibyaha bibakorerwa

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu bwashimye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, ku butumwa bwagejeje ku banyeshuri bunabizeza ko butazaba amasigara cyicaro, kuko bazakomeza kubikangurira abanyeshuri kugira ngo barusheho kwirinda ibyo byaha.

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu babajije ibibazo bitandukanye badasobanukiwe ku byaha bibakorerwa, banyurwa n’ibisubizo bahawe, biyemeza ko bagiye kurushaho kubyirinda ndetse bakanashishikariza bagenzi babo batagize amahirwe yo guhabwa ibiganiro, kubingendera kure babereka ububi n’ingaruka zabyo kuri ejo hazaza habo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Thérèse Uwamahoro, yashimiye RIB yatangiye ubu bukangurambaga kuko buzabafasha mu gukumira ibyaha bitandukanye, bikunda kwibasira urubyiruko byiganjemo kubasambanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bw'ikigo nabwo bwiyemeje gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha
Ubuyobozi bw’ikigo nabwo bwiyemeje gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 30 Werurwe 2022, bikaba biteganyijwe ko buzagera mu turere twose bukorerwa ku bigo by’amashuri, nka hamwe mu hahurira urubyiruko rwinshi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke wungirije avuga ko hari icyo ubu bukangurambaga buzabafasha mu kwirinda ibyaha bisanzwe bikorerwa urubyiruko
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije avuga ko hari icyo ubu bukangurambaga buzabafasha mu kwirinda ibyaha bisanzwe bikorerwa urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka