Urubyiruko rurasabwa gufata iyambere rugahashya ikibazo cy’imirire mibi

Umunyamabanga mukuru w’inama y’igihugu y’abagore arasaba urubyiruko gufata iyambere bagahangana n’ibibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda harimo ikibazo cy’imirire mibi.

Abayobozi batandukanye muri BDF no mu nama y'igihugu y'abagore muri aya mahugurwa
Abayobozi batandukanye muri BDF no mu nama y’igihugu y’abagore muri aya mahugurwa

Ibi madame Jackline Kamanzi yabivuze kuri uyu wa gatanu, mu mahugurwa agenewe urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwihangira umurimo no kwiteza imbere ku bufatanye hagati y’inama y’igihugu y’abagore n’ubuyobozi bw’uru rubyiruko.

Uru rubyiruko rugera ku 102 rw’abakoranabushake, nyuma y’amahugurwa rwahawe, ruzagenda ruhugure abo ruhagarariye nabo bahugure abandi, kugeza aho babasha gukemura ibibazo byugarije umuryango hirya no hino mu tugali aho batuye, nk’ umwanda, imirire mibi, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kwitabira gahunda z’igihugu nk’umuganda, umugoroba w’ababyeyi ndetse n’inama zose zaba zateguwe aho batuye kugira ngo batange umusanzu wabo batanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Uru rubyiruko rw'abakorerabushake ngo rwasanze hari amahirwe menshi rufite rutari ruzi
Uru rubyiruko rw’abakorerabushake ngo rwasanze hari amahirwe menshi rufite rutari ruzi

Madame Carine Umugwaneza ushinzwe iyamamazabikorwa muri BDF yasobanuriye uru rubyiruko n’abagore amahirwe rufite hamwe n’ibyo rukwiye gukora kugira ngo ayo mahirwe atabacika, cyane cyane ku byo BDF ikora n’uburyo babibyaza umusaro.

Yagize ati “Nk’urubyiruko rurangije kaminuza, hari gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi, aho umuntu ufite umushinga uhatana n’iyindi, Wabasha kuza muri 60 yambere ugahabwa inguzanyo ingana na miliyoni 10 yo kuwushyira mu bikorwa”.

Ni amafaranga yishyurwa mu myaka itanu, agizwe na 30% y’inkunga itishyurwa, n’10% y’umutahe wa nyir’umushinga na 60% azishyurwa.

Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa rwagaragaje ko ari ibintu bari bacyeneye ndetse bamwe banagaragaza ko hari amahirwe bari bafite, ariko batari bazi kuri Ubu bakaba biteguye kuyabyaza umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka