Urubyiruko rukwiye gutegurwa kuba intwari hashingiwe ku muco w’indangagaciro
Mu gitaramo gitegura umunsi w’intwari cyabereye mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku mugoroba wa tariki 31/01/2012 hifujwe ko urubyiruko rwatozwa kuzavamo intwari zitangira igihugu hakiri kare.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, avuga ko bigoye cyane ko umwana yaba intwari mu gihe yijanditse mu biyobyabwenge cyangwa mu bisindisha. Agira ati “Niyo umwana yaba yabaye mayibobo akaza kubona umukura mu muhanda biragoye ko yahindukira ngo azavemo intwari kuko aba yaratakaje byinshi birimo indangagaciro n’igihe”.
Umukozi w’inama nkuru y’igihugu y’abagore, Madamu Marie Claire Uwumuremyi, avuga ko byagaragaye ko mu Rwanda abana n’urubyiruko batangiye guta umuco w’indangagagaciro biyobokera ibisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge.
Ibindi bikorwa bavuze bitari byiza bisigaye biranga urubyiruko bikaba byarubuza kugira umuco w’ubutwari ni imyambarire bavuga ko ari mibi yongeye kwaduka mu rubyiruko, aho usanga itakiri ku bakobwa gusa ahubwo ngo yageze no ku bahungu aho bambara imyenda idakwiye cyangwa bakayambara binyuranye n’umuco nyarwanda.
Rucagu asaba ababyeyi gutangira gutoza abana babo kuzavamo intwari z’igihugu hakiri kare babarinda ibyabatera ibishuko bibajyana mu bikorwa bibi kuko umwana apfira mu iterura.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Keep the good job