Urubyiruko rugororerwa Iwawa rugiye gutaha rwahawe impanuro

Uru rubyiruko rwahawe impanuro zizatuma ruva mu byaha rugakora rugatera imbere
Uru rubyiruko rwahawe impanuro zizatuma ruva mu byaha rugakora rugatera imbere

Urubyiruko 1,585 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bagiye gusubira mu miryango yabo nyuma y’amezi icyenda bagororwa.

Mbere yo gutaha, ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS), burabaganiriza uko bagomba kuzitwara mu buzima bagiyemo, nyuma y’igihe babukuwemo kubera imyitwarire mibi yatumye bajya kugororwa.

Ku wa 22 Mutarama 2022, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yagiye gusura urubyiruko rurererwa Iwawa kugira ngo aruganirize ndetse aruhe impanuro zizarufasha mu buzima rugiyemo.

Uyu muhanga mu nyigisho z’imiyoborere, avuga ko atanga inyigisho zigamije guhindura, bitandukanye no gutanga inyigisho umuntu amenya ariko ntizigire icyo zimumarira.

Dr Rutayisire, avuga ko amahitamo y’umuntu ariyo agena iherezo rye, asaba urubyiruko ruri ku kirwa cya Iwawa gukoresha imbaraga zabo mu bikorwa byiza kurusha uko bazikoresha mu bikorwa bibi.

Agira ati “Mwige gutekereza cyane, niba ukoresha imbaraga nyinshi ucuruza urumogi kandi ntirufatwe ahubwo rukakungukira, kuki utazikoresha utekereza igikorwa cyiza, kandi ukungukira mu bitakujyana mu bibazo.”

Dr Rutayisire abihera ko urubyiruko n’abakuze bose bari mu bigo ngororamuco biterwa n’imyitwarire mibi iba yarabaranze bigatuma bajya kugororwa, asaba abantu bose bakoresha imbaraga nyinshi gukora ibikorwa bibi kuzibukira, bagatekereza ibikorwa byiza bitabagiraho ingaruka.

Agereranyije n’inkuru ya Sawuli wahindutse Pawulo, avuga ko urubyiruko rujya mu bikorwa bibi rutarusha imbaraga Leta, ahubwo bakemera bakarandatwa nk’uko Pawulo yahumye akarandatwa agahinduka akongera kureba.

Agira ati “Urubyiruko rwakuwe mu bikorwa bibi, ruzanwa Iwawa ruragororwa, rwigishwa imyuga, ni rwemere guhinduka, rugire intego no kudacika intege, kuko kunyura inzira y’ubusamo bitazabagwa neza. Ushaka gutera imbere agomba kugira imyitwarire myiza no kwirinda gusesagura.”

Tariki ya 27 Mutarama nibwo urubyiruko rugororerwa Iwawa ruzasoza amasomo, naho tariki 29 Mutarama 2022 rutangiye gusubira mu miryango.

Umuyobozi wa NRS, Mufuluke Fred, avuga ko iki kigo kitazahita cyakira abandi bagomba kugororwa, ahubwo ngo hazabanza kubaho umwiherero w’abakora mu bigo bigorora kugira ngo bagenzuro ibyo bakora n’uburyo barushaho kunoza ibyo bakora.

Avuga ko kuva 2010 ikigo cya Iwawa cyatangizwa, abahakora batigeze baruhuka ngo barebe ibyo bakora, ariko ubu buzakorwa.

Agaragaza ko mu byo bazaganira harimo kugenzura amasomo batanga, agomba kujyana no kwigisha bijyana no guhinduka kurusha.

Mufuluke avuga ko mu byo bifuza guhindura ari ugutanga uburere n’ubumenyi, ariko bijyana no gukurikirana abagorowe kugira ngo batazasubira mu bikorwa bibi bahozemo.

Ni uburyo bushya kuko abagororerwa Iwawa ubundi bakurikiranwa n’ubuyobozi bw’uturere tubaha ibikoresho ariko ntidukurikirane ibibazo bahura nabyo, bituma basubira mu bikorwa bibi bahozemo.

Agira ati “Ibyo dushyize imbere ni ugukorana n’uturere n’inzego z’ibanze kandi bagahura nibura rimwe mu kwezi bakamenya ibibazo bahura nabyo. Natwe tuzajya tubaherekeza aho bari bafashwe batarasubira mu bikorwa bahozemo.”

Ikigo cya Iwawa kuva cyatangizwa 2010, kimaze kwakira abantu 27,312 bakigororewemo, ariko umubare munini ni ugororwa ukongera ukagaruka kubera kudahinduka.

Dufashe urugero mu bashoje amasomo 1585, abagarutse ni 573, mu gihe abajyanwa Iwawa benshi bavuye mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka