Urubyiruko rugiye kujya rususurutsa abatishoboye mu bikorwa by’urukundo
Ministeri y’Urubyiruko itangaza ko igiye gukoresha urubyiruko kugira ngo ruhore rujya gukora umuganda no gususurutsa abatishoboye batujwe mu midugudu y’icyitegererezo.
Ministiri w’Urubyiruko Rose Mary Mbabazi, yabitangaje mu muganda udasanzwe urubyiruko rw’Akarere ka Nyarugenge rwakoreye mu mudugudu wa Rugendabari, mu kagari ka Kankuba mu murenge wa Mageragere, kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Ukuboza 2017.
Yagize ati ”Nk’urubyiruko, imidugudu y’icyigererezo yose mu Gihugu twayifashe; tugomba kuzajya tuhasusurutsa tukahakorera isuku, tukahagira ahacu.”
Mu mudugudu wa Rugendabari hatujwe abatishoboye barimo abarokotse Jenoside n’abahoze batuye mu manegeka.
Mukamusoni Mariya, umupfakazi w’imyaka 71, avuga ko ntacyo umukobwa we yamumarira kuko arwaye; bikaba ngombwa ko ari we wikorera isuku mu nzu yatujwemo mu kwezi kwa Nzeri gushize.
Ati ”Sinshoboye gukoropa mu nzu kubera ubusaza; nkaba nsaba aba bana kujya badusura bakadufasha, dore inzu ifite ahantu hasenyutse kubera amazi y’imvura.”
Rutabingwa Fernand, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko biyemeje kwita ku bidukikije mu midugudu ibiri y’icyitegererezo iri muri aka karere.
Ati ”Buri nzu twayitereye igiti cy’imbuto n’ubusitani, tuzajya tubikurikirana.”
Urubyiruko rugize aka karere rurimo ikipe y’umupira w’amaguru ya Kiyovu Sport, rwiyemeje kujya rusura imidugudu yatujwemo abatishoboye rukabasusurutsa mu buryo bw’imikino, imbyino n’amakinamico.
Amazu 10 yatujwemo imiryango ine ine muri buri nzu, n’izindi nyubako z’ubuyobozi, ivuriro n’ishuri ry’incuke. Byose byatashywe muri Nzeri asaga miliyari 1Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|