Urubyiruko rugiye gufashwa gukuza imitekerereze myiza

Umuryango wa Bibliya mu Rwanda watangije gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko muri gahunda zitandukanye z’ubuzima nk’ubuzima bw’imyororokere, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubugwaneza ndetse n’izindi.

Urubyiruko rugiye kwigishwa kurushaho gutekereza neza
Urubyiruko rugiye kwigishwa kurushaho gutekereza neza

Ni gahunda yiswe ‘Young Samaritan’, yatangijwe mu mpera z’icyumweru gishize, ikaba izafasha urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gicumbi, Akarere ka Nyaruguru ndetse n’aka Bugesera.

Iyi gahunda ikazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango itandukanye ishingiye ku myizerere ndetse n’amashuri.

Nka gahunda ikomatanyije y’imyaka itanu, ‘Young Samaritan’ yitezweho guha ubumenyi urubyiruko ndetse no kubafasha kuba abaturage beza, bazi gutegura mu buryo bwiza kandi bunoze, igenamigambi ry’ahazaza habo.

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bazafashwa mu guhabwa ubumenyi bukenewe ku ngingo zitandukanye, buzabafasha kurushaho gukarishya ubumenyi mu bijyanye no gufata ibyemezo bikwiriye, haba kuri bo ndetse no ku iterambere ry’umuryango.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda arikumwe n'abayobozi b'amashuri yisumbuye muri Kigali n'abanyeshuri bakata umutsima ubwo batangizaga ku mugaragaro iyi gahunda
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda arikumwe n’abayobozi b’amashuri yisumbuye muri Kigali n’abanyeshuri bakata umutsima ubwo batangizaga ku mugaragaro iyi gahunda

Uru rubyiruko kandi ruzanahabwa ubumenyi ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, urukundo no kwigirira icyizere, ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasitoro Viateur Ruzibiza, yagaragaje ko uyu mushinga ugamije kwigisha urubyiruko guhindurira imyumvire, ndetse no kubashishikariza kwitabira ibikorwa by’ubugiraneza.

Ati “Kugira neza ntibiterwa n’ingano y’ibyo utunze. Biterwa n’umutima mwiza. Umuryango wa Bibiliya ku bufatanye n’amatorero n’amadini, bafite inshingano zo gufasha abantu gukuza imitekerereze myiza. Iyo urebye uko iterambere ryihuta, ubona uburyo abakiri bato bagenda barushaho kwikunda cyane kandi ibyo byangiza umuryango”.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasitoro Ruzibiza Viateur
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasitoro Ruzibiza Viateur

Pasitoro Ruzibiza arakomeza ati “Urubyiruko rwatwawe cyane n’iterambere ry’ikoranabuhanga, bigatuma rutitabira ibikorwa by’urukundo bibahuza n’abandi bantu. Bahugiye cyane mu ikoranabuhanga aho kwita ku kuganira hagati yabo n’abandi”.

Muri iyi gahunda ya ‘Young Samaritan’ kandi, urubyiruko ruzakorana na yo ruzanigishwa gufata ibyemezo bizima birinda gufata ibyemezo bibi akenshi bagirwamo inama n’inshuti zabo zitari nziza, ibyo bakura ku ikoranabuhanga ndetse no mu yandi matsinda y’abantu atari meza.

Pasitoro Ruzibiza avuga ko u Rwanda rufite umubare munini w’abantu bakiri bato, kandi ko bagomba kuba biteguye mu Nguni zose z’imibereho cyane cyane mu mibanire, akongeraho ko iyi gahunda izanabafasha gusobanukirwa urugendo rw’ubuzima, gufata ibyemezo bikwiriye, ndetse n’uburyo bwo gukoresha neza ikoranabuhanga.

Obed Gasangwa ubarizwa mu muryango ‘Uwezo Empowerment organisation’, wanavuze mu izina ry’urubyiruko, yavuze ko iyi gahunda ya ‘Young Samaritan’ izafasha urubyiruko kumenya gutegura ejo habo heza.

Yagize ati “Twebwe urubyiruko, nit we dufite mu nshingano ejo hazaza h’Igihugu. Kwigishwa gufata ibyemezo bikwiriye, biratanga icyizere ko natwe tuzatanga umusanzu wacu mu iterambere ry’Igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka