Urubyiruko ruracyahishwa ukuri ku mateka ya Jenoside
Urubyiruko ruhurira mu matsinda yo gukiza no komora ibikomere akorana n’umuryango Never Again Rwanda (NAR) rwemeza ko abafasha gukira ihungabana rikomoka kuri Jenoside.
Urwo rubyiruko rwabitangaje ubwo rwari mu nama yateguwe na NAR kuri uyu wa 3 Werurwe 2018, igamije kuvuga kuri gahunda zo kwibuka n’ibigomba gukorwa muri icyo gihe kugira ngo rugumane indangagaciro z’icyo gikorwa.
Ni inama yitabiriwe n’abantu 170, uretse urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yanitabiriwe na bamwe bayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera ndetse n’abakora mu by’isanamitima.
Umwe muri urwo rubyiruko wavutse inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, David Iradukunda, avuga uko yagize ibikomere bitewe n’uko umubyeyi we atamuhaye amakuru nyayo.
Yagize ati “Nkiri muto najyaga mbaza mama aho abavandimwe be bagiye kuko nabonaga abandi bana bavuga ko bagiye kwa ba nyirasenge cyangwa ba nyirarume.
Yansubizaga ko bapfuye bisanzwe ntambwire ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nkumva meze nk’aho ndi jyenyine ariko nkabifata uko”.
Nyuma ariko ngo yaje kumenya ukuri agukuye ahandi hanyuma ajya kubibaza nyina, abimubwiye neza ngo ni bwo yahungabanye.
Ati “Mama amaze kumenya ko nabimenye yarabinsobanuriye neza, ambwira abantu benshi bapfuye n’uko bishwe, ambwira abo twasaga numva ngize igikomere gikomeye ndahungabana. Naje gukizwa no kuganira n’abandi mu itsinda mbamo ryo gukiza no komora ibikomere”.
Sandra Kayitesi w’imyaka 17, yemeza ko itsinda abamo rifite akamaro kanini kuko hari amakuru ahakura atabwiwe n’ababyeyi.
Ati “Biramfasha cyane, nkanjye hari ibyo ababyeyi batambwira neza cyane ko Jenoside yabaye bari mu buhungiro. Iyo duhuriye hamwe duhanahana ubuhamya, tukamenya amagambo yakomeretsa bamwe muri twe bityo tugahuza ibiganiro bitwungura twese’.
Kayitesi akomeza avuga ko ibyo bituma no mu gihe cyo kwibuka nta bibazo bikomeye by’ihungabana bahura na byo kuko baba bariteguye neza.
Eric Mahoro, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NAR, agaruka ku mpamvu z’iyo nama y’urubyiruko.
Ati “Urubyiruko rugomba gusobanukirwa n’ibijyanye na Jenoside. Hari abo ababibaza ababyeyi babo bakababwira ko ibyababayeho bikomeye, ari agahomamunwa ariko ntibabibasobanurire, bigatuma urubyiruko rwishakishiriza ukuri ari yo mpamvu y’inama nk’iyi bungukiramo byinshi”.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yasabye urwo rubyiruko kwibuka runatekereza ejo hazaza.
Ati “Hari urubyiruko rwagiye rwishyira hamwe, rugatanga ibiganiro bifasha abandi gukira ibikomere no kubohoka, ni ibyo gushima. Muri iki gihe tugiyemo turarusaba kwibuka runatekereza ejo heza hazaza, rujya mu bikorwa by’amaboko runaganira bityo rukava mu bwigunge”.
Iyo nama ihuza urubyiruko yabaye ku nshuro ya karindwi, NAR ikavuga ko zizakomeza kuba kuko zitanga umusaruro ugaragara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|