Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kuvanga umutungo w’abashyingiranywe

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore n’inkumi bageze mu gihe cyo gushinga ingo bavuga ko uburyo bw’ivangamutungo rusange hari ababuhitamo kubera inyungu baba bakurikiye ku bandi.

Ibi ngo bituma hari abatekereza ko ubu buryo batazabuhitamo. Umusore witwa Tuyishime w’imyaka 39 y’amavuko, avuga ko najya gushaka umugore atazasezerana uburyo bw’ivangamutungo rusange kuko usanga hari igihe umukobwa abuhitamo kubera inyungu akurikiranye ku musore ndetse ko ubu n’abasore basigaye bakurikira ubutunzi ku nkumi akamushaka atamukunze.

Ati “None se ubundi tuvanze umuhahano bivuze ko ntamukunda? Nkurikije ibyo mbona muri iki gihe nzavanga umuhahano rwose ntabyo kuvanga umutungo rusange nzasezerana”.

Indi mpamvu Tuyishime atanga izatuma atazasezerana uburyo bw’ivangamutungo rusange ngo ni ukubera ko ubundi hagombye kubanza kubaho ubugenzuzi ku mpande zombi z’abagiye kubana, bakareba niba umutungo bagiye kuvanga bose bawufite cyangwa niba ari uw’umwe muri bo.

Igihe umwe mu bashyingiranywe afite imitungo undi ntayo afite, Tuyishime ku bwe yumva batahitamo uburyo bwo kuvanga umutungo kuko umwe muri bo ntiyakwizera ko mugenzi we amukunda.

Tuyishime yatanze urugero rw’inkuru akunda kubona ku mbuga nkoranyambaga z’abantu bashyingiranywe umwe ari umusore muto ukabona yihambiriye ku mukecuru umurusha imyaka, bamara gusezerana ivangamutungo rusange nyuma y’igihe gito bagatangira kugirana ibibazo, wakurikirana ibyo bavuga ugasanga harimo umwe wakurikiye ubutunzi kuri mugenzi we.

Ati “Ntabwo ndeba mu mutima ariko hari umuntu ureba wakwitegereza n’uwo bashakanye ukabona kubana kwabo bidashingiye ku rukundo pe”.

Uwitwa Rwangeyo na we asanga guhitamo gusezerana n’umugore uburyo bw’ivangamutungo rusange ari ugutekereza nabi kuko birimo ingaruka nyinshi ku muryango.

Rwangeyo yatanze urugero avuga ko abashakanye igihe bavanze umutungo mu buryo rusange icyo gihe baba basangiye n’imyenda yose ndetse n’igihe umwe akoze amakosa imitungo y’urugo rwabo ifatirwa ikagurishwa umugore cyangwa umugabo ndetse n’abana bagasigara mu bibazo.

Yagarutse ku mibereho y’iki gihe isa nk’igoye mu bijyanye n’ubushobozi ku bakiri bato bigatuma babana badakundana ahubwo umwe agasanga undi amukurikiyeho ibintu amubonana, urugero umusore cyangwa umukobwa ufite inzu, ufite ubutaka, ibibanza ndetse n’akazi keza.

Ku bijyanye n’ibyo azasezerana, avuga ko na we yumva azahitamo uburyo bw’ivangamutungo muhahano noneho bakumvikana uko bazita ku bana kandi na bo bagakomeza gukundana batitaye ku bintu umwe yari afite mbere y’uko babana.

Rwangeyo asanga isezerano abagiye gushyingirwa bahitamo ari iribafasha kureba ko umwe akunda undi ataje akurikiye ubutunzi ndetse rigafasha n’umuryango kubaho mu bwumvikane.

Ku rundi ruhande, umukobwa witwa Umurerwa w’imyaka 33 na we avuga ko impamvu yatinze gushaka umugabo agira amakenga ku muntu wese uje kumurambagiza aba amukurikiyeho ko afite akazi keza kandi ahembwa amafaranga menshi.

Ati “Gushaka umugore ndetse n’umugabo muri iki gihe birasaba kwitonda cyane cyane kuri iryo sezerano ry’ivangamutungo rusange. Birasaba gushishoza ukareba niba agukunda koko atari indi mpamvu y’ubutunzi cyangwa izindi nyungu akurikiye ejo yazazibura mugashwana.

Uwitwa Amani na we yagize ati “Ntabwo nizera abantu, nabwirwa n’iki niba ataba azanywe n’imitungo yanjye navunikiye? Tuvuge ko atari yo imuzanye, turamutse tugiye mu manza igihe twananiranywe (divorce) n’ubundi byarangira abonye 50% y’ibyo navunikiye. Ntabwo niteguye kwishyira muri izo ngorane.”

Yakomeje ati “N’ubwo bamwe bashobora kuvuga ko bikorwa mu nyungu z’abana, kwerekana urukundo, kwizerana, ariko turamutse tugiranye ivanguramutungo, twakumvikana n’uburyo bizakorwa kandi abana bakitabwaho, bitabaye ngombwa ko ugira uburenganzira ku bintu utavunikiye.”

Ati “Kwerekana urukundo no kwizerana ntibikuraho ko umuntu agira n’ubwenge da! Hari uburyo bwinshi bwo kwereka umuntu ko umukunda, kumugabira 1/2 cy’ibyo utunze ntabwo ari bumwe muri ubwo buryo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge utashatse ko amazina ye avugwa muri iyi nkuru avuga ko yahuye n’icyo kibazo ubwo yasezeranyaga abageni umwe muri bo afite umwana yabyaye mbere y’uko ashyingirwa.

Ati “Twabasobanuriye uburyo butatu bwo guhitamo gucunga umutungo w’abashakanye umugabo agahitamo uburyo bwo kuvanga umutungo muhahano ariko umugore akabyanga akavuga ko umugabo abihinduye bageze ku murenge. Icyo gihe twabasabye gufata akanya, babanze babiganireho, bagaruke batubwire icyo bahisemo tubone kubasezeranya.”

Uyu muyobozi w’Umurenge na we yemeza ko hari abo bigora guhitamo uburyo bwo kuzacungamo umutungo w’umuryango bitewe n’uko umwe mu bawugize yapfakaye akaba agifite abana areberera ndetse ugasanga bashakanye bakuze umugore atakibyara kumvikana uburyo bwo gucunga umutungo bikagorana.

Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura....rivuga ko abashakanye bagomba kugira isezerano bagirana bagomba gucungamo umutungo w’urugo.

Uburyo bwa mbere ni ivangamutungo rusange, aho abashakanye baba basangiye umutungo wose ku kigero kingana. Ubu buryo buha abashakanye no gufatanya kwishyura imyenda.

Ingingo ya 8 ivuga ko abashakanye bagomba bo gusangira iseswa ry’uburyo bw’ivangamutungo rusange n’inkurikizi zaryo igihe ribayeho.

Icyiciro cya 2 ni Ivangamutungo w’umuhahano. Mu ngingo ya 9 igisobanuro cy’ivangamutungo w’umuhahano ni uko abashakanye bafatanya gucunga ibyo bashakanye bamaze kubana.

Mu ngingo ya 10 hakorwa ibarura ry’umutungo ku mpande zombi ukandikwa kugira ngo utazabarirwa mu byo bazashakana bamaze kubana.

Icyiciro cya 3 ni Ivanguramutungo risesuye: Aha umwe mu bashakanye aba afite umutungo we yigengaho mugenzi we ntabimucungeho.

Ivanguramutungo risesuye riha ububasha buri wese bwo gucunga umutungo we uko abyumva, buri wese akiyishyurira imyenda mu gihe iramutse ibayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibibazo ntagihe bitazabaho. Umaze imyaka 39 ,Nturashaka??inama ujya koko zirumvikana, ariko nawe ufite indi mbogamizi.nta rubyiruko rw’imyaka 39 nzi. Buriya twubaka urugo hagamijwe kubaka igihugu cyuje ibyishimo bishingiye ku muryango. N’ubundi niyo basezerana kuvanga umuhahano bageraho bakazahura n’ibibazo, ahubwo bavangure burundu. Gusa uretse ubusambo, uwo mwavanze amaraso ntimwananirwa kuvanga ubutaka. Iby’isi byo tuzabiryanira mpaka. Umuntu aremye mu itaka,atunzwe n’itaka Kandi ni ryo azasubiramo. Tuzariryanira rero. Imana ikomeze idufasha koroherwa n’amagorwa y’isi. Twavanga byose, twavanga umuhahano, twavangura byose ,iherezo ni rimwe. Nta n’incuti magara ibaho. Buriya gushaka n’ubuzima buba bukomeza. Koroherana biranesha

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ibibazo ntagihe bitazabaho. Umaze imyaka 39 ,Nturashaka??inama ujya koko zirumvikana, ariko nawe ufite indi mbogamizi. Buriya twubaka urugo hagamijwe kubaka igihugu cyuje ibyishimo bishingiye ku muryango. N’ubundi niyo basezerana kuvanga umuhahano bageraho bakazahura , ahubwo bavangure burundu. Gusa uretse ubusambo, uwo mwavanze amaraso ntimwananirwa kuvanga ubutaka. Uby’isi byo tuzabiryanira mpaka. Umuntu aremye mu itaka,atunzwe n’itaka Kandi ni ryo azasibiramo. Tuzariryanira rero. Imana ikomeze idufasha koroherwa n’amagorwa y’isi. Twavanga byose, twavanga umuhahano, twavangura byose ,iherezo ni rimwe. Nta n’incuti magara ibaho. Buriya gushaka n’ubuzima buba bukomeza.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Ibyo abo bavandimwe bavuze nukuri pee ingero turazifite zihagije business zabaye business ntarukundo rukiri mubantu nubwo ataribose

John yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

ibibitekerezo byababasore ni ukurikwambayubusap!ku ko umukobwa ava iwabo ntacyo afite bagatura munzu y’umugabo bakanaba mubintubye nyamara Gatanya yaza ugasanga inzu iragabanwe nk’indimitungo yose y’umugabo byanarangiza ugasanga umugabo asabwa gutanga inderazabana hejuru y’ikigihombo,abashinzwe kuvugurura amategeko babyigeho ku ko usanga n’abayobozi muzibanze bashishikariza abantu gusezerana ivangamutungo nyamara ibibazo byaza murugo ntibagire icyo babikoraho abagabo dukeneye kurenganurwa.

MUGABO Gillaumme yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka