Urubyiruko Gatolika rwasabwe kuba imbaraga zubaka u Rwanda

Urubyiruko Gatolika rwaturutse mu Madiyosezi yo Rwanda rwari ruteraniye muri Diyosezi ya Kabgayi, mu biganiro bahawe basabwe kuba imbaraga zubaka Igihugu cyabo.

Urubyiruko rutambagiza umusaraba wa Yezu
Urubyiruko rutambagiza umusaraba wa Yezu

Antoine Cardinal Kambanda yasabye urubyiruko kuba imbaraga za Kiriziya ndetse bagakunda Igihugu, babikoranye ubukirisitu kuko umukirisitu nyawe arangwa n’ibikorwa byiza.

N’ubwo urubyiruko rwugarijwe n’ibishuko bitandukanye, ururi muri iri huriro rwasabwe kugira indagaciro z’umukirisitu bakarangwa n’ubushishozi no kwirinda kugwa mu bishuko bibaganisha mu bibi.

Ati "Kuba twaje tugasubika ibindi bikorwa tukaza kwifatanya namwe, ni ukugira ngo tubagaragarize ko Kiliziya ibashyigikiye".

Antoine Cardinal Kambanda yabwiye urubyiruko ko Yezu abakunda, kandi ko atazuyaza gukiza umuto umwiyambaje.

Ati “Iyo umuto apfuye abantu barahangayika. Mufite byinshi bishaka kubicira ubuzima birimo irari ry’umubiri, indwara, ibiyobyabwenge, ubukene, ubushomeri, amakimbirane mu miryango n’ibindi bishyira ubuzima bwanyu mu kaga, ariko mugomba kubitsinda kuko ni mwe mizero y’ejo hazaza”.

urubyiruko ruri mu ihuriro Gatolika
urubyiruko ruri mu ihuriro Gatolika

Yakoje abwira urubyiruko ko rugomba guhumura ntirukuke umutima, kuko rufite abarusengera babatabariza babashyira imbere ya Yezu ngo abakize. Yabibukije ko bafite Kiliziya ibakunda Kandi ibaba hafi bakagira n’inshuti Yezu urusha imbaraga urupfu.

Nk’abana b’Imana bagomba kuba umusingi wubaka Igihugu na Kiriziya, kugira ngo bitazanyeganzwa n’icyo ari cyo cyose kigamije ibikorwa bibi byo gusenya.
Inyigisho zisaba urubyiruko kuba inzira y’iterambere zatanzwe nanone na Myr Edouard Sinayobye, Umwepisikopi wa Cyangugu mu Kiganiro yagejeje ku rubyiruko rukoraniye mu ihuriro i Kabgayi, yarusabye kwimakaza ubumwe kuko ari wo mutima wa Kiliziya n’ubwiza bwayo.

Ati "Nimwe mufite urufunguzo rwo gutuma Kiliziya yacu idasaza. Nimwe maraso mashya atanga itoto rya Kiliziya".

Abasenyeri bitabiriye gutanga inyigisho muri iri huriro
Abasenyeri bitabiriye gutanga inyigisho muri iri huriro

Musenyeri Sinayobye arasaba urubyiruko kugira uruhare mu butumwa bwa Paruwasi, bagakoresha neza impano zabo mu kubaka Kiliziya ndetse n’igihugu cyiza.

Urubyiruko rurasabwa gukora uko bashoboye bagahashya ubupagani mu miryango bakomokamo, kuko aribo mizero y’ejo hazaza kandi Kiliziya idashobora gusaza urubyiruko ruhari.
Musenyeri Sinayobye ati "Ntimuzaruhuke kandi hari benshi bakeneye Imana".

Umwe mu rubyiruko witabiriye iri huriro witwa Dufitumuvugizi Marie Rose, avuga ko ibihe nk’ibi bibafasha kongera kwitagatifuza ariko nanone inyigisho bahabwa zitandukanye zibafasha gukomeza gukorera ku ntego.

Ati “Duhabwa inyigisho zitandukanye ariko tukigishwamo n’indangagaciro z’Igihugu, kuko hano haza abayobozi benshi bakatwigisha, urumva rero ko bidufasha kumenya uko tugomba kwitwara”.

Umutoniwase Denise nawe avuga ko inyigisho bahabwa zibafasha kumenya icyo bagomba gukora nk’urubyiruko haba mu bukirisitu, umusanzu wabo mu kubaka Igihugu ndetse no mu miryango aho bakomoka.

Iri huriro ry’urubyiruko ryaberaga i Kabgayi, ribaye ku nshuro ya 19 rikaba ryaratangiye tari 18 rigera 21 Kanama 2020, ryitabiriwe n’urubyiruko 942 rwaturutse mu ma Diyosezi yose ya Kiliziya Gatulika .

Muri iri huriro kandi Abasaseridoti bitabiriye ari benshi, bijeje urubyiruko gukomeza kuruba hafi no kumva ibyifuzo byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka