Urubyiruko 200 rwahuriye mu biganiro kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo

Umuryango w’urubyiruko witwa ‘Citizen Voice and Actions’ ufite intego yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu bijyanye n’imiyoborere. Buri mwaka ubuyobozi bwawo buhuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu turere twose kandi ruri mu ngeri zitandukanye bakaganira kuri gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo.

Hakuzimana Samuel, umuyobozi mukuru wa Citizen Voice and Actions, avuga ko inama y’uyu mwaka ifite umwihariko kuko bashatse ko urubyiruko ruhura rukaganira ku cyerekezo 2050 na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1), izo gahunda bakazimenya kugira ngo babashe kuzigiramo uruhare.

Ikindi abateguye ibyo biganiro bifuza ni uko urubyiruko rugira uruhare rugaragara mu ifatwa ry’ibyemezo.

Muri ibyo biganiro kandi haba harimo n’ibishishikariza urubyiruko kongera uruhare rwabo mu ifatwa ry’ibyemezo, aho batuye bakabasha kwitabira inteko z’abaturage, kwitabira umuganda, kugira ngo ibitekerezo byabo nk’urubyiruko bibashe kuzamuka.

Hakuzimana Samuel, umuyobozi mukuru wa Citizen Voice and Actions
Hakuzimana Samuel, umuyobozi mukuru wa Citizen Voice and Actions

Hakuzimana ati “Byaba ari ibitekerezo byabo bijya mu ngengo y’imari, ibyo byose tuba twifuza ko muri iyi nama tubiganiramo kandi tukabafasha uko imyanzuro ifatirwamo tubasha kuyigeza ku bo bireba kugira ngo babashe kuyishyira mu bikorwa.”

Hakuzimana avuga ko ibiganiro nk’ibi byabaye mu myaka ishize byagiye bitanga umusaruro. Ati “Twagiye tubona urubyiruko rwagiye rutinyuka rukabasha gutanga ibitekerezo mu mahuriro hirya no hino aho batuye. Twagiye tubona urubyiruko rwitabira ibikorwa rusange nk’umuganda. Ubusanzwe wabazaga urubyiruko aho umuganda ukorerwa n’igihe ukorerwa ugasanga ntibabizi. Aho dutangiriye izi porogaramu rero twagiye tubona bitanga umusaruro.”

Ikindi bishimira nk’umusaruro wavuye muri ibi biganiro ni uko urubyiruko rwitabiriye kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Ati “Ubu dufite urubyiruko rwagiye kuyobora utugari, dufite urubyiruko ruri muri za njyanama, byose byagiye bituruka muri ibi biganiro tugenda tubahurizamo.”

Hari abatekereza ko umuntu wese ashobora kuba umuyobozi, bamwe bagatekereza ko ari impano cyangwa se ibintu umuntu avukana. Icyakora Hakuzimana Samuel, umuyobozi mukuru wa Citizen Voice and Actions, we asanga kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza ategurwa, akamenya indangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi mwiza, kugira ngo izo ndangagaciro zibe ari zo zizamufasha kuba yayobora neza.

Ati “Ni yo mpamvu twebwe muri gahunda zacu twita cyane ku kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, tubateguramo kuzaba abayobozi beza kugira ngo igihe bazaba bagiye mu nshingano bazabashe kuba ari abayobozi bifitemo ubushobozi, ubumenyi n’indangagaciro zikwiye kubaranga.”

Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro by’iminsi ibiri byo muri uyu mwaka byabaye guhera tariki 09 Ukuboza 2021 rushima ababiteguye kuko birufasha kumenya byinshi kuri gahunda za Leta ndetse na rwo rukazitangaho ibitekerezo.

Umwe muri bo witwa Ndemezo Gerard waturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ati “Icyiza kirimo ni uko iyo dutanze ibitekerezo tubinyujije muri uyu muryango wa Citizen Voice and Actions, birazamuka bikagera hejuru kandi bikigwaho. Hano twunguka byinshi kuko batumira abayobozi batandukanye b’Igihugu bakaza bakatuganiriza tukunguka ubumenyi.”

Mugenzi we witwa Uwamahoro Marie Louise waturutse mu Karere ka Rwamagana avuga ko ibiganiro nk’ibi ari ingenzi cyane cyane ku rubyiruko kuko bibaha amahirwe yo kongera ubumenyi bari bafite ku bijyanye n’imiyoborere.

Ati “Nkatwe urubyiruko twagize amahirwe yo kwitabira, turigiramo ibintu byinshi bitandukanye. Biradufasha kumenya ibyo Igihugu cyacu kiduteganyiriza nk’urubyiruko, ndetse tumenye n’uruhare tugomba kugira mu bidukorerwa.”

Bamwe mu rubyiruko rwanyuze muri uyu muryango bakabasha kujya mu nzego zifata ibyemezo barimo ababashije kujya mu buyobozi mu nzego z’ibanze, muri za njyanama, n’ahandi hatandukanye.

Uyu mwaka kuri iyi nshuro abateguye ibi biganiro bahurije hamwe urubyiruko 200, n’ubwo baba bifuza guhuza urubyiruko rwinshi, ariko bakaba barakiriye uwo mubare mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Icyagendeweho mu guhitamo abitabiriye, ngo ni bo bagiye bandika babyisabira, noneho habaho guhitamo hakurikijwe abasabye aho bagiye baturuka, n’ibyo basanzwe bakora, bityo bamwe babemerera kwitabira ibyo biganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Urubyiruko nkuko nabibonye mubushakashatsi twakoze muturere navuze haruguru"Twabukoze nk’Umuryango w’Abaskuti:Rwanda Scouts Association(RSA)’na Search For Common Ground (SFCG)kunkunga ya Union European. Byatweretseko urubyiruko rwegerewe cyane bifitemo imbaraga nyinshi!Gusa usanga bamwe bakitinya cyane bakumvako,Abakuru aribo bagomba kubibakorera gusa!!!

Mushimiyimana John yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Urubyiruko nkuko nabibonye mubushakashatsi twakoze muturere navuze haruguru"Twabukoze nk’Umuryango w’Abaskuti:Rwanda Scouts Association(RSA)’na Search For Common Ground (SFCG)kunkunga ya Union European. Byatweretseko urubyiruko rwegerewe cyane bifitemo imbaraga nyinshi!Gusa usanga bamwe bakitinya cyane bakumvako,Abakuru aribo bagomba kubibakorera gusa!!!

Mushimiyimana John yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Nibyiza kuremamo,urubyiruko icyizere kuko bituma bitinyuka kandi bakumvako nabo bafite cg bagomba kuri uruhare mubibakorerwa.
Hari ubushakashatsi twakoze k’Umushinga witwaga:Ubufatanye mu Miyoborere"Wakoreye muturere TWA:Ngoma,Gicumbi,Ruhango na Nyamasheke.
Twasanze Urubyiruko rwifitemo ubushobozi cyaneeee!!!!

Mushimiyimana John yanditse ku itariki ya: 12-12-2021  →  Musubize

Nibyagaciro kumenya no kugira uruhare mubigukorerwa. CVA turabashimiye rwose.

Fred yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka