Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda rushinzwe iki?

Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (REAF), ni urwego rwashyizweho ku busabe bwa Perezida wa Repuburika, itegeko rirushyiraho rikaba ryaragiyeho muri 2013, naho abarugize bakaba baragiyeho muri Werurwe 2015. Itegeko nomero 39/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 ni ryo ryashyizeho urwo rwego.

Dr. Iyamuremye (Iburyo) yashimiwe uko yayoboye uru rwego
Dr. Iyamuremye (Iburyo) yashimiwe uko yayoboye uru rwego

Dr. Augustin Iyamuremye wari usanzwe ayobora uru rubuga, ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr. Antoine Mugesera wamusimbuye, yagarutse ku nshingano z’uru rwego.

Yagize ati “Uru rubuga rushinzwe gutanga ibitekerezo, rukagira inama Guverinoma ku bibazo by’igihugu ibyo ari byo byose. Rujya inama ku murongo wa Politiki igihugu kigenderaho ari wo dusanga mu Itegeko Nshinga mu mahame remezo, ari na wo uyoboye igihugu.

Dr Iyamuremye Augustin agiye kujya muri Sena
Dr Iyamuremye Augustin agiye kujya muri Sena

Abantu rero bagomba guhora bareba niba igihugu kiri muri uwo murongo cyangwa kiri iruhande, urubuga rukaba rwagira inama Guverinoma. Hashobora kandi kuba imbogamizi mu byo abagize Guverinoma bakora, haba mu byo bageraho haba uko babigeraho, urubuga rukajya inama”.

Igikorwa cyo guhererekanya ububasha hagati ya Dr. Iyamuremye na Dr. Mugesera, cyabaye kuwa kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019, kitabirwa n’izindi nararibonye zigize urwo rubuga ndetse n’abandi bakozi barwo, kikaba cyarabereye aho urwo rwego rukorera mu nyubako ya Kigali City Tower, mu Mujyi wa Kigali.

Itegeko rishyiraho urwo rwego rivuga ko iyo umuyobozi warwo avuyeho, asimburwa n’undi mu nararibonye zirugize urusha abandi imyaka y’amavuko, akaba ari Dr. Mugesera Antoine basanze yafata uwo mwanya.

Dr Iyamuremye Augustin aherutse gutangwa na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ngo azajye mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, ari yo mpamvu agomba kwegura ku yindi mirimo yari ashinzwe mbere yuko arahirira kuzuzuza inshingano ze nshya, nk’uko biteganywa n’itegeko.
Abagize urwo rwego ni abantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi ntabwo bakora buri munsi, baterana ari uko bibaye ngombwa.

Guterana kwabo bishobora kuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu cyumweru, ndetse n’ikindi gihe bibaye ngombwa.

Dr. Iyamuremye avuga kandi ko mu nama bagira Guverinoma buri gihe bashingira ku bushakashatsi.

Ati “Mu nama inararibonye zijya buri gihe zishingira ku bushakashatsi. Hari abashakashatsi nubwo atari benshi ariko bashingira ku bushakashatsi bikoreye. Hari kandi izindi nzego mu gihugu zikora ubushakashatsi, ubwo na bwo burifashishwa ndetse n’amaraporo atandukanye, byose bakabishingiraho kugira ngo bajye inama”.

Muri rusange urwo rwego rujya inama ku bibazo by’igihugu, ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Dr. Antoine Mugesera washyikirijwe intebe y’ubuyobozi bw’urwo rwego, yashimiye mugenzi we ucyuye igihe, kubera ukuntu yabayoboye neza.

Dr Mugesera Antoine ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Dr Mugesera Antoine ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Ati “Imiyoborere yari myiza, ibyo binagaragazwa na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yerekanye uko dukora n’uko dukoresha amafaranga y’ikigo, raporo yari nziza. Ni ibintu rero dushimira umuyobozi ucyuye igihe, cyane ko yanadufashije no gusabana tukabana neza”.

Yakomeje avuga ko mu byo bagiye kwihatira gukora ari ukunoza amategeko ngengamikorere y’urwo rwego bari baratangiye gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Inkuru yanyu nayishimye ariko mu gihe mu koresha amategeko nka reference mujye mugerageza mugaragaze article (s). Dore nk’ubu ibi mwanditse ngo "Itegeko rishyiraho urwo rwego rivuga ko iyo umuyobozi warwo avuyeho, asimburwa n’undi mu nararibonye zirugize urusha abandi imyaka y’amavuko" ntabiri mu itegeko No 39/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 ni ryo ryashyizeho urwo rwego!!!!!!!!!
sorry to say this, Mwadupfunyikiye

JBson yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Izintiti,zizakore ubushakashatsi ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.Harebwa impamvu ki amashuri ya leta yasubiye inyuma my mitsindire kuva 2005.Bikaba ikinyuranyo cy’amashuri y’igenga.

NABUZENUMWE EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka