Urubanza rwa Rusesabagina rwaraciwe burundu, azakomeza gufungwa – Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwarangiye, agomba gufungwa akarangiza igihano cye, n’ubwo amahanga arimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza gusaba ko arekurwa.

Minisitiri Dr Vincent Biruta
Minisitiri Dr Vincent Biruta

Minisitiri Biruta yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022.

Ati “Kuri twebwe rero urubanza rwararangiye, rwaraciwe burundu. Yarakatiwe, arafunze nk’abandi banyabyaha bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe mu nkiko, zikabakatira. Aragomba kurangiza igihano cye nk’abandi”.

Minisitiri Biruta kandi yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kwisubiraho ngo rufungure Rusesabagina, kubera igitutu cy’amahanga.

Yagize ati “Gutekereza ko Abanyarwanda bashobora kumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy’amahaga, nta biriho, ntabyo”.

Minisitiri Anthony Blinken
Minisitiri Anthony Blinken

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka