Urengeje imyaka 40 ntiyemerewe gutwitira undi

Bimwe mu bikubiye mu Itegeko ryatowe n’Inteko Rusange umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025 harimo n’ingingo ivuga gutwitira undi, amategeko abigenga ndetse n’uko bigomba gukorwa, by’umwihariko imyaka ntarengwa y’umuntu utanga iyo serivisi ko igomba kuba itari hejuru ya 40.

Urengeje imyaka 40 ntiyemerewe gutwitira undi
Urengeje imyaka 40 ntiyemerewe gutwitira undi

Depite Veneranda Uwamariya, Perezida w’iyi Komisiyo, asobanura ingingo yo gutwitira undi yavuze ko bikubiye mu ngingo ya 77 muri iri tegeko ry’ubuzima.

Gutwitira undi byemewe iyo umuganga yemeje ko uwasabye gutwitirwa n’undi adashobora gutwita cyangwa kubyara, cyangwa umuganga yemeje ko ubuzima bw’uwasabye gutwitirwa cyangwa ubw’umwana bwajya mu kaga mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara.

Uwemerewe gutwitira undi yishyurwa amafaranga yakoreshejwe mu gihe cyo kumutwitira, kandi ayo amafaranga atangwa hashingiwe ku masezerano bagiranye.

Ingingo ya 78 muri iri tegeko ivuga ko uwemerewe gutwitira undi agomba kuba afite hagati y’imyaka 21 na 40 y’amavuko, kuba yabasha gutwita kugeza abyaye nta bibazo, no kuba afite ubuzima bwiza.

Ingingo ya 79 ivuga ko uwasabye gutwitirwa afite inshingano zo gushaka uwemerewe gutwitira undi, kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi kijyanye no gutwitirwa kugeza ku byumweru bitandatu nyuma yo kubyara; no kudahoza ku nkeke uwemeye kumutwitira, kwemera ikizava mu gutwita no kurera umwana.

Abadepite bavuga ku bijyanye no gutwitira undi
Abadepite bavuga ku bijyanye no gutwitira undi

Ingingo ya 80 yo isobanura ko uwemerewe gutwitira undi afite inshingano zo kwemera uburyo bwo kuvurwa nyuma y’amakuru yatanzwe na muganga, gutwara inda agakurikiza amabwiriza yo kwipimisha inda kuva asamye kugeza abyaye, kwirinda ibikorwa n’imyitwarire bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite, ndetse no kuvugana bihoraho n’uwasabye gutwitirwa.

Ikindi ni uguha uwasabye gutwitirwa umwana wavutse akimara kuvuka, keretse uwasabye gutwitirwa abihisemo ukundi.

Kuri iyi ngingo yo gutanga umwana akimara kuvuka, Abadepite babibajijeho ibibazo bitandukanye kugira ngo bemeze iri tegeko bamaze gusobanukirwa, niba nta ngaruka zizabaho nyuma yo kubyara.

Depite Etienne Mvano Nsabimana, yabajije impamvu umwana wabyawe atarekerwa uwamutwise akamwonsa iminsi 1000 Leta iteganya, ko umubyeyi agomba konsa umwana kugira ngo akure neza haba mu gihagararo no mu bwenge, akazamuha abo yamutwitiye amaze konswa uko bikwiriye.

Perezida wa Komisiyo Veneranda Uwamariya, yavuze ko impamvu batabirebyeho ari ko byagira ingaruka ku watwise ndetse n’umwana igihe babatandukanye, hamaze kwirema urukundo rw’umwana n’uwamutwise, kuko urukundo rwirema cyane mu kumwonsa amureba mu maso baganira bakoranaho n’ibindi bibahuza muri icyo gihe.

Ati “Kuko umwana aba yahawe ababyeyi be kandi bamukeneye, baba bagomba kumwitaho neza agakura neza, dusanga rero kuba yahita ahabwa abamutwitiwe ntacyo byahungabanya mu mikurire ye”.

Umunyamabanga muri MINISANTE, Dr Yvan Butera (iburyo)
Umunyamabanga muri MINISANTE, Dr Yvan Butera (iburyo)

Ikindi kibazo cyabajijwe na Depite Muyango Mukayiranga Sylvie, ngo ni kuki muri iri tegeko abafite imyaka irenga 40 batahabwa amahirwe yo gutwitira abandi, cyane ko bigaragara ko hari n’abageza mu myaka 50 bataracura.

Impamvu hashyizweho kutarenza imyaka 40 ni ukugira ngo umwana atwitwe n’umubyeyi udafite ikibazo na kimwe, kuko ubundi umugore utwite hejuru y’imyaka 40 aba ashobora kugira ingaruka ku buzima bwe n’ubw’umwana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka