UR-Huye: Bizihije isabukuru ya FPR Inkotanyi bataha inzu bubakiye utishoboye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kaminuza y’u Rwanda, ku wa 10 Gashyantare 2023 bizihije isabukuru y’imyaka 35 y’uwo muryango bataha inzu bubakiye utishoboye.

Ni inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro bashyizemo ibikoresho by’ibanze, ifite n’igikoni ndetse n’ubwiherero hamwe n’ubwogero ikagira n’ikigega gifata amazi y’imvura, bubakiye umukecuru Rosemary Nyiramandwa utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka mugobore mu Murenge wa Simbi.
Ubundi inzu Nyiramandwa yabagamo ni iyo yubakiwe mu 1995. Yari yarashaje, ku buryo n’ubwo abanyamuryango ba FPR baje bashaka kuyisana, byabaye ngombwa ko bayisubiramo guhera kuri fondasiyo.
Ashyikirizwa iyi nzu yagize ati “Iyo imvura yagwaga ntarashaka ibyo kurya, byabaga birangiye. Ibyumba byose byabaga ari amazi, mperereye mu kantu kanzunya muri salon. Ariko ubu byose ndabiruhutse. Umva, imigisha myinshi k’Uwiteka Imana yo mu ijuru, imigisha itagira urubibi nayibasabiye, kugeza ku buvivi n’ubuvivure, ha handi tutakimenya ubwoko! Imigisha mu bikorwa byose mukora.”

Dr Fustin Gasheja ukuriye FPR mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, avuga ko ubusanzwe bari barafashe umudugudu umwe witwa Gicubuka, bakamenyera mituweri abatishoboye baho, bakaba bari baranatangiye no gushaka uko babaremera.
Ariko ngo Akarere kabasabye gufasha Nyiramandwa biyemeje kwegeranya ubushobozi bugera kuri miliyoni umunani mu gihe gitoya, kuko batangiye kumwubakira mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize, inzu ikaba itashywe mu gihe cy’amezi abiri gusa.
Ati “Iyo ufite umutima mwiza, ubona n’uburyo. Ibikorwa bindi twakoraga iyo wasabaga abanyamuryango kugira icyo batanga, ntabwo twabonaga ubushobozi bungana gutya mu gihe gitoya nk’icyo twakoresheje. Ni ukuvuga ko abantu bose bahise bumva gahunda dufite.”
Yunzemo ati “Kubona amashimwe y’uyu mukecuru byadushimishije cyane, kandi byaduhaye imbaraga zo gushakisha n’undi ubayeho nka we, ariko tukagira uruhare mu gukemura ibibazo by’Abaturarwada.”

Kwizihiza isabukuru ya FPR Inkotanyi muri Kaminuza y’u Rwanda kandi, byaherekejwe no kwakira indahiro z’abanyamuryango 159 bashya, harimo n’abakozi 9 ba Kaminuza y’u Rwanda, bawinjiyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabibukije ko icyo FPR ibereyeho atari ukuvuga gusa, ahubwo ibikorwa.
Ati “Umuryango FPR Inkotanyi, ni uwo guhindura ubuzima bw’abaturage. Ntiwabigeraho rero udakoze ibikorwa bifatika bishingiye ku guhuza ibitekerezo n’imbaraga. Ni bwo bukangurambaga bugaragaza icyo FPR ibereyeho, kandi bigatuma n’Abanyarwanda bakomeza kuyikunda.”
Urubyiruko rwarahiye kandi rwibukijwe ko umunyamuryango wa FPR arangwa n’ubumwe kandì agaharanira demokarasi ndetse n’amajyambere. Ku bw’ibyo bibukijwe kutarangwa n’amacakubiri cyangwa kwishora mu ngeso mbi zabicira ubuzima, harimo kunywa ibiyobyabwenge.



Ohereza igitekerezo
|