Unity Club Intwararumuri izakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda

Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yabitangaje tariki ya 7 Ugushyingo 2022 ko bubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda kuko ari isano ibahuza, kandi ko bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka Igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Unity Club Intwararumuri twubakiye ku bumwe bwacu n’Ubunyarwanda, nk’isano muzi iduhuza. Muri iki kivi duteruye, tuzakomeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa no kubaka Igihugu cyacu.’’

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko nk’intwararumuri, nk’abayobozi, nk’ababyeyi bazaharanira ko urwo rumuri rukomeza kumurikira Abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka b’Abanyarwanda kuko ari na bo bazakomeza uwo murage.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe muri Gashyantare 1996 ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Wihaye intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.

Mu myaka 28 ishize, umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda urumuri aho hamaze kubakwa inzu mu turere dutandukanye zagenewe Ababyeyi b’Intwaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hari kandi inzu zubatswe zigenerwa abana b’imfubyi bakuwe mu bigo by’imfubyi (Orphelinat) muri gahunda yo kurerera abana mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka