UNIRMCT mu bukangurambaga bwo kurwanya abahakana Jenoside

Urukiko mpanabyaha rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye urwari rusanzwe rwa ICTR, ari rwo rwitwa UNIRMCT (The United Nations International Residual Mechanism for Criminal Tribunals), rwamaganye bikomeye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umucamanza Carmel Agius
Umucamanza Carmel Agius

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umucamanza Carmel Agius, Perezida wa UNIRMCT, bugira buti “Urukiko mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda (ICTR), rwanzuye ko iyi Jenoside yabayeho, kandi uko ni kuri kudashobora guhakanwa”.

Ayo magambo Agius yayavuze nyuma y’ubukangurambaga bwatangijwe ku mbuga nkoranyambaga bugamije kurwanya abahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubwo bukangurambaga burakoreshwa amagambo y’Ikinyarwanda (hashtag) ‘ #TwiyamyeAbapfobya’ cyangwa se ‘#HaltToDeniers’ mu Cyongereza, bukaba bwaratangijwe mu byumweru bikeya bishize, nyuma y’uko uwitwa Idamange Yvonne avuze amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije kuri ‘Youtube’.

Ubu Idamange arafunzwe azira guteza imvururu muri rubanda, urugomo no guteza imyigaragambyo.

Abandi bagaragaye bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije mu nkuru zanditse, ni abitwa Judi Rever na Benedict Moran, zikaba zarasohotse mu kinyamakuru kitwa ‘Mail’ na ‘Guardian’ ku itariki 30 Ugushyingo 2020 ndetse no muri ‘The Continent’ ku itariki 28 Ugushyingo 2020.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko iyo nkuru yo kuri ‘Mail’ na ‘Guardian’ yari inkuru ishingiye ku birego bya kera byiganjemo ikinyoma ngo bivugwa ko ari ubuhamya bw’abahoze mu zari ingabo z’u Rwanda, zatsinzwe nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

CNLG ivuga ko inyandiko nk’izo ari mbi cyane, kuko zigamije guhakana Jenoside no gutoneka inkovu z’abarokotse Jenosdie yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nyuma y’izo mvugo n’inyandiko z’abahakana Jenoside, nibwo hatangiye ubukangurambaga kuri ‘Twitter’ bwitabirwa n’Abanyarwanda benshi bari mu gihugu ndetse n’abatuye mu mahanga, harimo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’imiryango na za Ambasade zitandukanye n’inshuti z’u Rwanda.

Abo bose ibyo bandika kuri ‘Twitter’ bigamije kugaragaza ko ntawe ugomba guhakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda muri Zambia no muri Malawi yagize ati “Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite intego eshatu, kubabaza abayirokotse, kugoreka amateka no gutegura jenoside ”.

Mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, we yagize ati “Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukugerageza gusiba amwe mu mateka y’ikiremwamuntu, no gushyigikira abayikoze. Ni ugukomeretsa abayirokotse, ni ugusubiza inyuma Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gushaka gusubiza u Rwanda muri Jenoside”.

Ubwo bukangurambaga bukorwa n’abarwanya abapfobya Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bwanitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda, ari abarusuye baje mu kazi cyangwa se baje gutembera.

Uwitwa Ralf Hesse, yashakanye n’Umunyarwanda warokotse jenoside, avuga ko yamaganye abahakana Jenoside kuko baba bashaka gusiba amateka y’abahitanywe nayo.

Abinyujije kuri twitter Hesse yagize ati “Njyewe biranshimisha gushyira indabo ku mva zishyinguwemo imibiri yabo. Mureke turinde izo nzibutso, kuko ni bwo buryo bwonyine dusigaranye bwo kwegerana n’abacu twakundaga”.

Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahakana jenoside icyo baba bakora uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, ngo ni no kutagira umutima.

Uwitwa Kayirangwa Anita wacitse ku icumu rya Jenoside yagize ati “Ni nko kwambura icyubahiro abishwe muri Jenoside no gushaka kuyibagiza abayirokotse. Ni ukubica ubugira kabiri, kandi bigomba kurwanywa buri wese abishyizemo imbaraga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka