UNHCR ntihatira impunzi z’Abanyarwanda ziba Zambia gutaha
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirashinjwa kudashyira igitutu ku mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Zambia kandi itariki ntarengwa y’irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda (30/06/2013) igenda yegera. UNHCR ngo yita cyane ku kibazo cy’impunzi z’Abanyagola n’Abanyaliberiya ziba muri Zambia kurusha uko ryita ku Banyarwanda.
Joyce Mends-Cole uyobora ishami rya UNHCR muri Zambia avuga ko nta burenganzira rifite bwo gutahisha impunzi ku ngufu. Ikinyamakuru Lusakatimes cyanditse ko iri shami ari naryo rikomeje gusaba ibihugu bicumbikiye izi mpunzi kutubahiriza iyi tariki mu rwego rwo guha impunzi agaciro.
U Rwanda rukomeje gukorana n’ibindi bihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda mu rwego rwo kuzorohereza gutahuka ku bushake kuko bigaragara ko impamvu zateraga ubuhunzi zarangiye.
Biteganyijwe ko nyuma ya tariki 30/06/2012 nta Munyarwanda uzongera kwitwa impunzi. Mu gihe iyo tariki itaragera, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ibihugu bicumbikiye izo mpunzi ndetse na UNHCR barakangurira impunzi gutaha ku bushake.
Umwaka ushize Zambia yasabye impunzi z’Abanyarwanda zifuza kudatahuka kuzuza impapuro zibemerera kuhaba. Imibare yo mu Kuboza 2011 yerekana ko muri Zambiya harimo impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 4,659.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko njye muransetsa, mukeka ko hari urusha impunzi ubwazo kumenya ko icyo zahunze kitagihari? Muri kugira ngo izahushijwe muri Congo nk’uko mubyigamba ko abagomba kuraswa barashwe, niziza nazo muzihate! IMANA NTIYABYEMERA!