UNFPA Rwanda yatanze inkunga ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ryatanze ibikoresho by’isuku ku ishyirahamwe ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva (Rwanda National Association of Deaf Women - RNADW).

Ibyo bikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 12 by’Amadolari, bikaba byahawe abo bagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva bari muri iryo shyirahamwe muri Kigali, kugira ngo bibafashe, kuko hari serivisi batashoboraga kubona kubera icyorezo cya COVID-19.

Iyo nkunga yatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanya- Korea gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (KOICA Rwanda), bakaba baratanze iyo nkunga mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Mukeshimana Dative, umuhuzabikorwa wa RNADW yavuze ko iyo nkunga ije gufasha abagore n’abakobwa bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, bakaba bahuraga n’ibibazo byo kwita ku isuku ijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere bitewe no kubura amikoro.

Yagize ati “Ibi bikoresho biratugabanyiriza umuhangayiko twagiraga mu gihe turi mu mihango, kuko twahuraga n’ibibazo bitandukanye tukabura udufasha, icyorezo cyahungabanyije aho twakuraga amikoro.”

Kwabena Asante Ntiamoah uhagarariye UNFPA Rwanda avuga ko yumva afitanye ubumwe bwihariye n’abafite ubumuga. Avuga ko ibyo byaturutse ku myaka amaze akora muri urwo rwego, no kuba yarahuriye n’umugore we mu gukorana n’abo bantu.

Ntiamoah yavuze ko gahunda bafite ari ugufasha abamugaye, bakabona ibikorwaremezo biborohereza, kugira ngo bashobore kwikorera ibyo bafite ubushobozi bwo kuba bakwikorera.

Yagize ati “Icyo ni ikintu tugomba kurebaho, niba bafite uburyo buborohereza. Ibyo bidusaba gukorana na bo kugira ngo tumenye ibyo bakeneye byabafasha mu buzima bwabo”.

Muhorakeye Pelagie, Perezida wa RNADW yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda, bagifite ikibazo cyo gusa n’abahejwe, kuko abantu benshi batazi gukoresha ururimi rw’amarenga, kandi no kujya mu mashuri yagenewe abafite ubumuga bwo kutumva, kiracyari ikibazo gikeneye gukemurwa.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda (wa kabiri uhereye ibumoso) hamwe n'abashyikirijwe iyi nkunga bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda (wa kabiri uhereye ibumoso) hamwe n’abashyikirijwe iyi nkunga bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka