Undi Mupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana

Padiri Kajyibwami Modeste wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022.

Padiri Kajyibwami Modeste witabye Imana
Padiri Kajyibwami Modeste witabye Imana

Mu itangazo ryemeza urupfu rw’uwo mupadiri ry’umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yanyujije kuri Facebook ya Diyosezi ya Cyangugu, rivuga ko Padiri Modeste Kajyibwami yitabye Imana ku wa Gatandatu.

Ni itangazo rigira riti “Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, afatanyije n’umuryango wa Padiri Modeste Kajyibwami, ababajwe no kumenyesha abapadiri, abiyeguriye Imana, abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, inshuti n’abavandimwe aho bari hose, ko Padiri Modeste Kajyibwami yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, Imihango yo gushyingura izaba ku wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022”.

Muri iryo tangazo ntibagaragaje icyateye urupfu rw’uwo mupadiri, gusa bagaragaza ko azashyingurwa muri Diyosezi ya Cyangugu nyuma y’igitambo cya Misa cyo kumusabira.

Bimwe mu byaranze Padiri Kajyibwami, ni ukurwana ku Batutsi bahigwaga mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akarokora bamwe muri bo.

Padiri Modeste Kajyibwami w’imyaka 78 wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Mibilizi, yitabye Imana mu gihe yizihiza Yubile y’imyaka 50 amaze abaye Padiri, dore ko yahawe iryo Sakaramentu mu 1972.

Mu mezi atatu ashize, Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ipfushije Abapadiri batatu, aribo Antoine Sindarihora witabye Imana ku itariki 29 Ukwakira 2022, Padiri Berchair Iyakaremye witabye Imana tariki 13 Ukwakira 2022, na Padiri Modeste Kajyibwami witabye Imana ku itariki 17 Ukuboza 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RIP PRIEST

DIDAS yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Nigendere, ibyo yagombaga gukora yarabikoze kandi ashoje urugendo rwe neza.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

Imana imutuze aheza

Emma yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka