Undi munyeshuri wa GS Nyagasambu yahitanywe n’impanuka

Umwana wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, yishwe n’impanuka y’imodoka yamugongeye ahitwa kuri Mutukura, nyuma y’amezi abiri ako gace kabereyemo impanuka nanone yahitanye undi mwana umwe, abandi 6 bagakomereka.

Imodoka yagonze uwo mwana
Imodoka yagonze uwo mwana

Mutukura ni agace k’umuhanda kari mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, hafi y’i Nyagasambu muri Rwamagana.

Uwo mwana wigaga mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza i Nyagasambu, yitabye Imana ahagana saa moya n’iminota 11 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024.

Umukozi w’Akagari ka Bisenga ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ry’Abaturage (CEDO), Eustache Nahumuremyi, avuga ko ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yagonze uwo mwana biturutse ku muvuduko ukabije.

Nahumuremyi agira ati "Ni ahantu hasa n’aho hari ikona, umushoferi iyo ahavuye ahita yongera umuvuduko kuko hasa n’ahatambitse, aba ari kureba imbere yihuta, ariko kubera ubuto bw’umuhanda, iyo ahahuriye n’indi modoka ahita asatira inzira y’abanyamaguru", akaba ngo ari bwo buryo yagonzemo uwo mwana.

Nahumuremyi avuga ko umushoferi wari utwaye iyo kamyo yavaga muri Tanzaniya, ifite pulaki T595 CDC, yahise ahunga akaba ataramenyekana aho aherereye.

Mu mpanuka ziheruka kubera kuri Mutukura, hari iyakozwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, wari utwaye imodoka ya Toyota RAV4 ifite pulaki RAC 777 E.

Mapendo wavaga i Kigali, yagonze abana 10 biga muri GS Nyagasambu ku itariki 05 Ukuboza 2023, umwe wari ufite imyaka itandatu ahita yitaba Imana, abandi batandatu barakomereka.

Nubwo ubuyobozi bwa GS Nyagasambu butashoboye kuvugana na Kigali Today, CEDO w’Akagari ka Bisenga avuga ko kugeza ubu muri abo bana bakomeretse, umwe ari we utarabasha gusubira ku Ishuri kuko yashyizwemo ibyuma by’insimburangingo.

Uwamurengeye Seth uturiye Mutukura, avuga ko amaze kubona impanuka zigera kuri 6 zibera muri ako gace, kandi ngo yibuka ko zabaye vuba aha mu mwaka ushize wa 2023.

Uwamurengeye agira ati "Mu mpanuka nibuka zahabereye hari iya tagisi yarenze umuhanda abantu 3 bagakomereka, hari imodoka yagonze umubyeyi wakuburaga mu muhanda arapfa, hari ikamyo yagonganye n’indi ya gisirikare hakomerekeramo abantu 2, hari ikamyo yari itwaye amata y’Inyange yaguye abantu bakavoma amata, hari n’ikamyo yari itwaye lisansi yahaguye igahitana umusirikare."

Abaturiye agace ka Mutukura basaba inzego zibishinzwe gushyiraho ibyapa n’ibindi bimenyetso biburira abatwaye ibinyabiziga kugira ngo bagabanye umuvuduko kandi barusheho kugenda bigengesereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aho hantu kuri mutukura ni iwacu niho mvuka mumudugudu wa Gasiza Akagari ka Bisenga mumurenge wa Rusororo.Icyo navuga ni uko hakunze kubera impanuka cyane Kandi inyinshi zagahitana ubuzima bw’abantu.Inzego zibishinzwe zafasha abaturage zishyiraho ibirango by’umuhanda bigabanya umuvuduko ndetse byakunda bakanahashyira dodani byarengera ubuzima bwa benshi.Murakoze!

Mwizerwa Jeremie yanditse ku itariki ya: 16-02-2024  →  Musubize

Ikintu turasaba abashoferi nukurya batwara ibinyabiziga mumuvuduko uringaniye mwabashoferi ibibintu babibiyama buriho gose muryemutwara ibinyabiziga mwitonze kugirango turebeko twaca ukubiri nimpanuka zibera mumuhanda.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Polisi nukureba ibyakosorwa muri uwo muhanda wa nyagasambu

Rukundo sabin yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka